Abagabo bakekwaho kwica umusekirite basabiwe gufungwa iminsi 30

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza: Ubushinjacyaha mu Karere ka Nyanza, bwasabiye abagabo babiri baregwa kwica umusekirite w’i Nyanza ko bafungwa by’agateganyo  iminsi 30 iperereza rigakomeza .

Uruhande ruregwa umwe aremera ko yabonye uwo musekirite yicwa na mugenzi we bareganwa agasaba imbabazi ko atatanze amakuru gusa mugenzi we arahakana ibyo ashinjwa n’uwo bareganwa.

Abaregwa ni Kayijamahe Abidan na Nyandwi Isdore baregwa icyaha cy’ubwicanyi aho bakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 21 wari umusekirite muri kompanyi ya Top Security.

Nyakwigendera yasanzwe mu ishyamba yapfuye riri mu Mudugudu wa Kirwa mu kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aba baregwa bafatanyije kuniga nyakwigendera agapfa maze Abidani we ahita anatwara telefone ya nyakwigendera nkuko yafatanwe n’umugore we kuko ari nawe wayikoreshaga.

Ubushinjacyaha buti”Turasaba ko aba baregwa bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.

Kayijamahe Abidani aravuga ko yahuriye mu nzira na Nyandwi Isdore ari kumwe na nyakwigendera Nishimwe Louise bageze ahantu ku gashyamba maze Nyandwi ajyana uwo mukobwa muri ako gashyamba baragundagurana ku buryo Abidani we yanakekaga  ko ashaka kumufata ku ngufu hashize akanya Nyandwi arekura nyakwigendera maze ahita anamwambura telefone ayizanira  Abidani.

Abidani ati”Yazanye telefone arambwira ngo nyijyane nyishakire umukiriya kandi ansaba kutazabivuga kuko bimenyekanye nafungwa igihe kirekire mubajije niba yapfuye maze ambwira ko ashobora no gupfa maze turagenda tumusiga mu ishyamba.”

Abidani avuga ko mu gitondo yaje kumva ko uwo musekirite yapfuye ntiyabivuga ahubwo ahisha ya telefoni hashize igihe ayiha umugore we ngo ajye ayikoresha.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko inzego zibishinzwe zikoresheje ikoranabuhanga zaje gushakisha iyo telefone ziyibonana umugore wa Abidani niko kumuta muri yombi maze nawe avuga ko yayihawe n’umugabo we Abidani, arabyemera avuga ko iyo telefone yambuwe nyakwigendera Louise wishwe maze umugore wa Abidani nawe yisuburira iwe.

Kayijamahe Abidani arasaba imbabazi urukiko n’ubushinjacyaha ko yahishiriye amakuru ntavuge iby’urupfu rwa nyakwigendera Louise Nishimwe kandi yarabizi.

Nyandwi Isdore ureganwa na Abidani yagize ati”Mu buzima bwanjye sinjyendana na Abidani, singanira nawe, izina ryanjye yarikuye mu isoko aho abunza amasambusa, kandi iyo nywa inzoga ndisangiza ntawe nsangira nawe.”

Nyandwi aravuga ko ibyo Abidani amushinja ari amatakirangoyi

Yagize ati”Kuki yabonye ndi kumuniga ntavuze induru?”

Nyandwi avuga ko Abidani hari abo ahishira noneho akarenga akamubeshyera.

Me Céléstin NSHIMIYIMANA wunganira Nyandwi Isdore aravuga ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma umukiriya we afungwa by’agateganyo.

Me Céléstin aravuga ko ushinja umukiriya we witwa Abidani abazwa mu bugenzacyaha tariki ya 04 Ukwakira 2024 yahakanye icyaha cyo kwica yaregwaga.

Me Céléstin ati”Ntitwumva impamvu yaje kubihindura niba yarashyizweho igitutu cyangwa yarakorewe iyicarubozo nafashe ubutabera yemere ibyo yakoze ariko yo gushyiraho icyasha Nyandwi Isdore”

Me Céléstin yakomeje avuga ko Raporo ya muganga itavuga bimwe na raporo y’ubugenzacyaha.

Me Céléstin ati”Raporo y’abagenzacyaha yavuze ko nyakwigendera yishwe anizwe naho raporo ya muganga yagaragaje ko nyakwigendera yishwe n’inkoni kandi izo nzego zibifitiye ububasha bityo uwo twunganira ntakwiye gufungwa by’agateganyo kuko n’iperereza ryararangiye.”

Me Céléstin yabwiye urukiko ko Abidani yasabye ko umugore we yabeshya ubugenzacyaha.

Me Céléstin ati”Ibyo bigaragaza umugambi we mubi yakoze wo kwica uriya musekirite.”

Me Céléstin yakomeje agira ati”Nyandwi Isdore ntiyari kumenya igihe uwo musekirite ari butahire kuko ntibari bahuje akazi kuko uyu yari umuhwituzi naho undi acunga umutekano yewe nta n’ubucuti bari basanzwe bafitanye, ese uruhare rwa Abidani ni uruhe nk’umuntu mukuru wabonye anigwa ntavuze induru kugeza naho bamuhaye telefone yinzirakarengane akemera kuyitwara.”

Me Céléstin yasabye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ko umukiriya we Nyandwi Isdore yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe.

Nyakwigendera Nishimwe Louise yasanzwe mu ishyamba yapfuye mu kwezi Kwa Nzeri 2024 bikekwa ko yishwe.

Nyakwigendera yakoze akazi ku busekirite ahantu hatandukanye nko ku bitaro bya Nyanza, Kuri ILPD n’ahandi.Akaba yarapfuye akiri ingaragu.

Umucamanza arafata icyemezo muri iki cyumweru ari nabwo hamenyekane niba aba bakekwa bakurikiranwa bafunzwe cyangwa bazakurikiranwa badafunzwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza