Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Emmanuel Byiringiro wari umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Ruhango n’umugore we, Ishimwe Inyange Marie Therese, baregwaga n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwaka indonke.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wakurikiranye uru rubanza abaregwa baburanye basaba ko barekurwa by’agateganyo kuko batatoroka ubutabera.
Emmanuel Byiringiro ntiyemera icyaha cyo kwaka indonke n’icyaha cy’iyezandonke yaregwaga.
Byiringiro Emmanuel ubushinjacyaha bwamuregaga ko yatse amafaranga uwitwa Iréne Mukamusonera kugira ngo abone uko ahabwa icyangombwa kimwemerera gucukuru umucanga.
Gusa mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso atanga nimero z’umugore we Inyange Marie Therese Ishimwe akazajya ariho anyuza amafaranga rimwe cyangwa kabiri mu kwezi , aho Mukamusonera yamuhaye amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300,ubushinjacyaha bwo bugasaba ko aba bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.
Inyange Marie Therese Ishimwe we yemeraga ko ayo mafaranga yayahabwaga Koko ariko byari igihembo yabaga yahawe na Iréne Mukamusonera kuko bari bafatanyije ubushabitsi (business) aho yashakaga abakiriya akabarangira Iréne nyuma baza gushwana na Mukamusonera ari naho yahereye amurega no gutanga ayo mafaranga birahagarara.
Ari umugabo Byiringiro Emmanuel ari umugore we Ishimwe Inyange Marie Therese basabaga ko bakurikiranwa badafunzwe ari na byo urukiko rwumvise barekurwa by’agateganyo bakaba banahise bafungurwa.
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango