Imiryango 800 ituriye Sebeya igiye gutuzwa ahatekanye

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Basuye zimwe mu nzu zirimo kubakirwa abasenyewe n'ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko Imiryango 800 ituriye umugezi wa Sebeye igiye kubakirwa amazu kugira ngo ituzwe ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibi byatangajwe mu muganda Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yifatanyijemo n’abatuye aka Karere.

Hanatewe ibiti ku nkengero z’umugezi wa Sebeya ndetse hakorwa mu muganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023 no gutera ibiti ku nkengero z’umugezi wa Sebeya

Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, n’abandi bayobozi bakuru barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert; Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, CP Emmanuel Hatari n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.

Mu barenga 6500 basenyewe n’ibiza, abaturage 19 bahitanywe nabyo, Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo imaze kubakira abarenga 2000 kandi gahunda irakomeje aho leta iteganya kubakira abandi bantu 800.

Aganira n’abanyamakuru Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no gukumira Ibiza Rtd Maj Gen Albert Murasira yavuze ko leta yamaze kubona amafaranga yo kubakira abantu 800.

Yavuze ko igisigaye ari ugushaka amafaranga yo kwishyura abaturage bazatanga ibibanza aba bantu bazubakirwamo kuko abandi bazubakirwa mu masambu ya leta.

Ati “Byose bigendana n’ubushobozi leta igenda ibona ubu twamaze kubona ingengo y’imari yo kubakira bariya baturage bagera kuri 800, bamwe tuzabubakira mu masambu ya leta, abandi tubagurire ibibanza mu baturage, igisigaye ni ukubona amafaranga yo kwishyura abaturage bazaduha ibyo bibanza(frais d’expropriation).”

Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yabwiye abaturage ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bihangana n’ibiza ari nako yita ku kubakira abo byasize iheruheru.

- Advertisement -

Yabasabye kubungabunga ibikorwa remezo leta yubatse abasaba kutirara nubwo nubwo ko hari ikoranabuhanga babonye ryitezweho gufasha mu kurwanya Ibiza.

Mw’ ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023 ibiza by’imvura byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu, bitwara ubuzima bw’abantu basaga 130, ariko biteza ibyago cyane ku batuye Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.

Hatewe ibiti ku mugezi wa sebeya
Minisitri Maj Gen Murasira ari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Rubavu
Basuye zimwe mu nzu zirimo kubakirwa abasenyewe n’ibiza
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira

MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rubavu

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *