Abagabo bashinjwa kwica umusekirite bakatiwe gufungwa by’agateganyo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ibiro by'Akarere ka Nyanza

NYANZA: Abakatiwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ni Kayijamahe Abidani na Nyandwi Isdore baregwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica.

Bombi bakekwaho kwica Umusekirite w’umukobwa w’imyaka 21 wo mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwasabiraga aba bombi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze rikorwe.

Kayijamahe Abidani yemeraga iyicwa rya Nishimwe Louise asobanurira urukiko ko nyakwigendera yishwe na Nyandwi Isdore abibona n’amaso ye.

Yireguye asaba imbabazi kuko ngo atatanze amakuru ngo asobanure iyicwa rya nyakwigendera.

Nyandwi Isdore we yahakanye ko ntaho ahuriye na Abidani ahubwo yaryozwa ibyo yakoze aho kumubeshyera.

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwariherereye rusanga aba bombi hari impamvu zikomeye zituma bakekwa.

Urukiko rwafashe icyemezo ko aba bakurikiranwa bafunzwe mu Igororero rya Huye.

Umunyamategeko Céléstin Nshimiyimana wunganira Nyandwi Isdore yavuze ko azahita ajurira iki cyemezo.

- Advertisement -

Nyakwigendera Nishimwe Louise yasanzwe mu ishyamba yapfuye mu Mudugudu wa Kirwa mu Kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Yarasanzwe akorere kompanyi yitwa Topsecurity aho yari atashye iwabo kuko yari yakoze amanywa.

Aba bombi batabwa muri yombi habanje gufatwa Kayijamahe Abidani kuko yafatanwe telefone ya nyakwigendera.

Uyu mugabo yaje kwemera ko yahuriye na Nishimwe mu nzira ari kumwe na Isdore maze uwo Isdore aramuniga amwambura Telefone gusa yaje gufatanwa Umugore wa Abidani.

 

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *