Abakristo baregwa ‘Kurwanya ububasha bw’Amategeko’ basabiwe gufungwa imyaka 7

Sammy Celestin Sammy Celestin
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare (Photo KigaliToday)

Incamake: Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare bwasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi  bubashinja, Gukura abana mu ishuri, kwanga inkingo, kutubahiriza gahunda za Leta, kudatanga Mituweli, n’ibindi byose bikibumbira mu cyaha cyo ‘Kurwanya ububasha bw’amategeko.’ Abaregwa ni abantu umunani bamaze hafi umwaka bafunzwe, bamwe bemera ibyaha abandi bakabihana.

Bafashwe ku itariki 13 Ukuboza, 2023 basengera mu rugo rwo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama mu Kagari ka Gikoma.

Bose uko ari umunani, Vestine Ayinkamiye, Boniface Twizerimana, Jean Claude Minani, Josephine Musabyimana, Goretti Mukandayisenga, Mariya Mukankombe, Joseph Nkorerimana, JMV Maniragaba na Eric Kwizera bari muri dosiye imwe y’urubanza RP 0175/2023/TGI/NYG ibarega icyaha kimwe bivugwa ko bakoreye mu itsinda basengeragamo.

Babiri muri bo, Vestine Ayinkamiye na Biniface Twizerimana bakurikiranywe bari hanze mu gihe abasigaye bakurikiranywe bafunzwe.

Barimo ababyeyi bafungiwe mu Igororero ry’Abagore rya Ngoma, na ho abagabo n’abasore bari mu rya Rwamagana i Nsinda.

Saa tanu n’iminota 21, ku wa Kabiri 19 Ugushyingo (Ukwa 11) 2024, Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare asoma imyirondoro yabo bose uko ari umunani ngo harebwe ko bitabiriye iburanisha.

Baba babiri bakurikiranywe badafunze, na batandatu bandi mu myenda y’iroza yambikwa imfungwa, buri wese uko yumvise izina rye aritaba akanazamura ikaganza ngo yemeze ko yitabiriye ibiranisha.

Umushinjacyaha ahawe ijambo, yabanje gusoma ingingo ya 205 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’Ibihano Rusange.

Ni tegeko rivuga ko ‘Umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7)’.

- Advertisement -

Umushinjyacyaha avuga ko aba Bakristo biyomoye ku Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bagakomeza guhuza imyumvire.

Avuga kandi ko banze gahunda za Leta guhera mu mwaka wa 2023 ari na bwo bafashwe. Bashinjwa gukura abana babo mu ishuri bavuga ko Isi izarangira mu mwaka wa 2027.

Bashinjwa kandi kwanga inkingo no kwikingiza, gukaraba intoki, kudatanga ubwisungane mu kwivuza kuko ubikoze ajya muri ‘Sisiteme ya Anti-Kristo’, kwanga amatora no kubishishikariza abandi.

Ubushinjyaha bwemeza ko itsinda ryabo riyoborwa na Boniface Twizeyimana, bugaterwa inkenke no kuba ahakana ibyo aregwa kandi ko yarekuwe “akaba yidegembya”.

Mu byo bashinjwa kandi harimo kuvuga ubutumwa mu masoko ko Yesu agiye kugaruka, ibyo byose bakaba babikora bitwaje ibyo basoma mu gitabo cyitwa ‘Ibihamya by’Itorero’ cy’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Ubushinjyacyaha bubahamya ibyo bushingiye ku buhamya bwatanzwe na Pasitoro wabo Janvier Gasheja, Xavier Habimana, Umukuru w’Itorero bateraniragamo na raporo y’inzego z’ibanze ivuga ko ibyo babikoraga, kandi banabishishikariza abandi.

Ibi byose ni byo Umushinjacyaha ashingiraho avuga ati “bityo rero, dusanga harimo ikintu cy’ubugome ndengakamere. Turasaba Urukiko ko rwabiha ishingiro bagahanishwa igihano cy’imyaka irindwi, kandi ntibasubukirwe igihano kuko bagarutse bakomeza gukora nk’ibyo bakoraga. Kandi ntibazagabanyirizwe…”.

Bahawe umwanya ngo biregure, bamwe bemera ibyaha abandi bakabihakana…

Bose nta n’umwe ufite umwunganira mu mategeko. Nubwo bose bakurikiranyweho icyaha cyo kuvana abana mu ishuri, si ko bose babafite kuko harimo n’ingaragu.

Abafite abana bavuga ko biga kandi neza, abatiga bakaba barabiretse ku bushake bwabo, abandi bikaba byaratewe n’ubukene bw’ababyeyi.

Ku cyaha cyo kudatanga ubwisungane mu kwivuza bose biregura bavuga ko babutanga.

Babajijwe icyo bavuga ku gihano basabiwe n’Ubushinjyacyaha, abemera icyaha bamwe bavuga ko basaba imbabazi kuko bamaze guhinduka, abandi bagasaba kugabanyirizwa igihano.

Abatemera ibyo baregwa ahanini batinda ku ngingo yo kuvuga ubutumwa mu masoko, bakemeza ko ari inshingano ya buri Mukristo kandi ko ibyo babisoma mu bitabo bicapwa n’Itorero ry’Abadiventisiti, Leta ikemera ko bisomwa, kandi bagashimangira ko imwe mu nshingano z’Umwizera w’iryo Torero ari ukumenyesha abandi icyo yamenye.

Bavuga ko batarwanya ububasha bw’amategeko kuko Bibiliya ibasaba kubaha ubutegetsi.

Mukankombe ni imwe muri bo uvuga ati “Ibyo kuba naramamaje ubutumwa mu isoko ndabyemera, kuko kubwira umuntu kwihana ni inshingano zanjye.”

Ati “Abo twasenganaga ni bo batureze [kuko] bashakaga amafaranga [amaturo] ntituyabahe, bituma tutumvikana. Kandi nkurikije ubutumwa ntwaye ntabwo tuzumvikana.”

Akomeza agira ati “Kandi Madamu Perezidante w’Urukiko, ntabwo mu gihe ibitabo by’Itorero ry’Abadiventisiti bigicapwa tuzareka kubisoma no kubibwiriza.”

Perezidante w’Urukiko ati “Ikibazo ni uko mutareka abantu ngo babasange, akaba ari mwe mubasanga [aho bari]”.

Mukankombe uvuga aranguruye, mu bwitonzi n’ikinyabupfura kandi ashize amanga asubiza Umucamanza ati “Ahubwo icyampa nawe nkazagusanga iwawe nkakubwiriza. Icyampa ayo amahirwe!”

Babajijwe ku nyandiko babwirije zirimo ibyo basomye mu Gitabo cyitwa ‘Intamabara Ikomeye’ bavuga ko ibyo basomyemo bakabibwiriza bumva atari ikintu cyatuma bafungwa.

Amaze kumva impande zombi, Umucamanza yatangaje ko Urukiko rugiye gusuzuma ubwiregure bwabo rukazafata icyemezo ku itariki ya 03 Ukuboza, 2024.

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Ariko ingingo yo kubwiriza mumasoko ho baba barenganye peu.kuko inyandiko witorero zirabyemera Kandi itorero rirabikora.naho ibindi Byo bari mumakosa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *