Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri bishaje

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri bishaje bigiramo

Abarimu  n’abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke bafite impungenge  z’uko ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje cyane   bishobora  gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni abo mu kigo cy’ishuri ribanza rya Gitongo mu Murenge wa Kanjongo aho bavuga ko iyo imvura iguye bavirwa, bigatuma amasomo ahagarara.

Umwe   mu barezi yagize ati:”Dufite ibyummba 13 birimo umunani bishyashya n’ibindi  bitanu bishaje  bikeneye gusanurwa n’ibikeneye gusimbuzwa“.

Ababyeyi barerera muri iri shuri bagaragaje impungenge batewe n’uko abana babo  bigira mu byumba bishaje, badafite ubushobozi bwo kugira icyo babikoraho , bakifuza ko leta   yagira icyo ikora kuri iki kibazo.

Umwe muri bo yagize ati “Dufite impungenge  hakunze kuza umuyaga mwinshi wigeze ugurukana amabati,amashuri arashaje ashobora kugwa ku bana, icyifuzo nuko Leta yagira icyo ifasha abaturage kuko nta bushobozi babona bwo ku yubaka”.

Ubuyobozi  bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko iki kibazo bukizi, ariko  kubaka iki kigo cy’ishuri bitari  mu byihutirwa,bwizeza abaturage ko kizashyirwa  mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, atangaza ko iki kibazo bakizi, ariko  kubaka iki kigo cy’ishuri bitari  mu byihutirwa,bwizeza abaturage ko kizashyirwa  mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Ati “Nibyo koko ishuri rya Gitongo rirashaje rigaragara nk’iriri mu manegeka ntabwo riri mu mashuri ababaje dufite, umwaka utaha  tuzariheraho“.

Iki kigo cy’ishuri ribanza rya Gitongo rifite ibyumba by’amashuri bitandatu  bishaje bishobora kugwa ku barimu n’abanyeshuri.

- Advertisement -

Kugeza ubu mu karere ka Nyamasheke hamaze kuvugururwa ibigo  by’amashuri bisaga 1000.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *