Urubanza rw’ubujurire rwa Muhizi Anathole wareze Banki Nkuru y’Igihugu, BNR kuri Perezida Paul Kagame akaza gukatirwa gufungwa imyaka itanu, ntirwabaye kubera impamvu ikomeye yatanzwe na Maître Katisiga Rusobanuka Emile baregwa hamwe, we akaba atabonetse ku Rukiko.
Anathole Muhizi wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yari hagati y’abanyamategeko babiri bamwunganiye ari bo Me Aristide Mutabaruka, na Me Jean Pierre Nkurunziza.
Anathole Muhizi wari ufite agasatsi gacye ku mutwe, yambaye amataratara, mu ijosi yambaye imikufi, ku kaboko yambaye ibirango by’imyemerere yo mu idini rya Kiliziya gatolika, yari yambaye amasogisi y’umweru ndetse n’inkweto z’umukara.
Urukiko rwagaragaje ko Me Emile Katisiga Rusobanuka bari muri dosiye imwe, kubera impamvu z’uburwayi yagaragaje ko atari kubona uko aza kuburana, kandi ko yafashwa akabona abunganizi mu mategeko, bityo atabonye uko aza mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza, aho yajuriye icyemezo cyo kumufunga imyaka itanu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Kubera izo mpamvu zagaragajwe, Me Emile Katisiga Rusobanuka yasabye ko urubanza rusubikwa.
Gusubika urubanza uruhande rwa Anathole Muhizi ntirwabyumvaga
Me Jean Pierre Nkurunziza umwe mu banyamategeko babiri bunganira Anathole Muhizi yabwiye urukiko, ko urubanza rwaburanishwa noneho dosiye ya Me Katisiga Rusobanuka Emile igatandukanwa n’iy’umukiriya we, akagaragaza ko ari we ubabaye kuko aburana afunzwe.
Ubushinjacyaha ntabwo bwemeye ko abari muri dosiye batandukanywa.
Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati “Uburwayi ntibuteguza, kandi gutandukanya dosiye byo ntibikwiye ahubwo rwimurirwe iyindi taliki habeho kwihanangiriza, ubutaha Me Katisiga Rusobanuka Emile natitaba hazakurikizwe amategeko nibiba ngombwa aburanishwe adahari.”
- Advertisement -
Urukiko rushingiye ko Me Emile Katisiga Rusobanuka yashyize muri system ihuza ababuranyi, ko arwaye byahawe agaciro, ndetse rwemeza ko urubanza rusubikwa.
Naho kuba Me Katisiga asaba abunganizi mu rugagaga rw’Abavoka, urukiko rwavuze ko ibyo nta shingiro bifite, rushingiye ku kuba ari we wajuriye, ngo agomba kuza kuburana yiteguye.
Anathole Muhizi yamenyekanye mu mwaka wa 2022 ari mu karere ka Nyamasheke, arega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri Perezida Paul Kagame ko yariganyijwe inzu yaguze, yari yaje kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame aturutse i Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu yahise abwira inzego zitandukanye gukurikirana ikibazo cya Anathole Muhizi maze inzego bireba zigaragaza ko ibyakozwe birimo amanyanga agize ibyaha bihanwa n’amategeko, ku isonga hafungwa Anathole Muhizi.
Inzego zibishinzwe zaracukumbuye zibona ko Muhizi Anathole yashatse icyangombwa ko umuntu atashyingiwe ahubwo akiri ingaragu, agiha Me Emile Katisiga Rusobanuka kugira ngo barege BNR batesha agaciro cyamunara y’iyo nzu, nyuma bigaragara ko uriya muntu yari yarashyingiwe nyamara icyo cyemezo cyari cyaratangiye kwifashishwa mu kirego cyatanzwe na Me Katisiga.
Ni uko Me Katisiga wari wahawe ako kazi ko kuburana urubanza rwateshaga agaciro cyamunara ya BNR, na we yisanze mu rubanza ndetse urukiko rwisumbuye rwa Muhanga bombi rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Me Emile Katisiga Rusobanuka we ntiyahise afungwa, hategerejwe icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire.
Muhizi Anathole we afungiye mu igororero rya Muhanga ibyo aregwa byose aburana abihakana ko nta cyaha yakoze.
Niba nta gihindutse umucamanza azasubukura uru rubanza mu kwezi kwa Gashyantare 2025.
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW