Urukundo rw’umunyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi, Seif Shaggy Hasingizwimana, na Umunezero Lamla ukinira ikipe ya REG Basketball, rwamaze kurangira nyuma y’uko umubano wabo ujemo agatotsi.
Amakuru y’uko urukundo rwabo rwarangiye yahamijwe na Seif Shaggy, uvuga ko ubu nta kibahuza, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi bandikiranaga ubutumwa bw’urukundo.
Ni mu gihe buri umwe yashyize undi muri ‘Blacklist’ mu buryo bwo guhamagara bisanzwe na ‘block’ ku rubuga rwa WhatsApp.
Bijya gushyuha, buri umwe yatangiye kwihunza mugenzi we, haba mu biganiro no mu mibanire isanzwe.
Seif ati: ‘Ni byo rwose. Icyo kumenya ni uko twamaze gutandukana.’
UMUSEKE ntiwabashije kuvugana na Lamla, uvugwa ko ari we wafashe iya mbere abwira uyu munyamakuru ko bahagarika urugendo rw’urukundo.
Gusa hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kugirwa inama yo kwitondera ibyo gukundana, ahubwo agashyira imbaraga mu myitozo akubaka imbere heza mu mukino wa Basketball.
Ni mu gihe aba bombi ngo bari baremeranyijwe kuzakora ubukwe umwaka utaha. Ibyo abo bagiriye inama Lamla bavuze ko yakwitonda akabanza agashinga ikirenge mu ikipe y’igihugu.
Seif Shaggy Hasingizwimana ni umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro bitandukanye kuri Radiyo Rubavu na Voice of Africa, mu kiganiro ‘Youth Voice’ no mu ishami ry’amakuru.
- Advertisement -
Uyu musore kandi azwi mu ndirimbo ‘Umwiza Waka’ yakoranye na G-Bruce, n’iyitwa ‘Amafaranga’ yakoranye na Lil Chance, uzwi mu Karere ka Rubavu.
Umunezero Lamla, ku rundi ruhande, ni umukinnyi umaze kumenyekana muri REG Basketball, akaba ari umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza mu mukino wa Basketball mu Rwanda.
UMUSEKE.RW