Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ubusabe bw’umunyeshuri ukurikiranyweho gusambanya mugenzi we akanamutera inda, wasabaga gukurikiranwa adafunzwe.
Uwari umunyeshuri witwa Niyonsenga Ramadhan wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya G.S Mwurire riherereye mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye aho yaburanaga ubujurire asaba ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Ngoma rwafashe icyemezo ko yakurikiranwa afunzwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasanze ubusabe bwe yakurikiranwa adafunzwe nta shingiro bifite kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Uriya musore w’imyaka 20 wari umunyeshuri araregwa ko yasambanyije umwana w’imyaka 17 nawe wari umunyeshuri kuri kiriya kigo yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye akamutera inda.
Ramadhan mu bugenzacyaha yabanje kwemera icyaha.
Gusa nyuma yaje kubihakana avuga ko nta ruhare yagize mu gusambanya uwo mwana.
Me Englebert Habumuremyi wunganira uriya musore yasabaga urukiko ko umukiriya we yakurikiranwa adafunzwe.
Me Englebert yavugaga ko umukiriya we yemeye icyaha bwa mbere maze bwa kabiri yongeye kubazwa aragihakana.
- Advertisement -
Me Englebert yongeyeho ko uwo mwana w’umunyeshuri wasambanyijwe yari atwite inda ifite amezi arenga atatu bityo umukiriya we kuko bamureze bitinze, batamureze uko gusambana bikiba byamurengera.
Me Englebert ati”Uwo mwana bategereze azabyare noneho bazapime DNA barebe niba uwo mwana ari uwuregwa babone kumukurikirana.”
Me Englebert kandi yabwiye urukiko ko uwo yunganira yakubitiwe mu ruhame ahatirwa kwemera icyaha nawe arabyemera kugirango ahivane kandi anabazwa atari yunganiwe ndetse yari yashyizweho igitutu.
Me Englebert ayasoje agira ati”Urukiko ruce inkoni izamba maze umukiriya wanjye arekurwe asubire ku ishuri kandi imyirondoro ye irazwi nabamufashe bamufatiye ahantu hazwi ku buryo atatoroka ubu ikimuhangayitse ni ukwiga dore ko acikirije amashuri imburagihe”
Ubushinjacyaha bwo bwasabaga urukiko ko ibyo Ramadhan n’umunyamategeko we bireguza bitahabwa agaciro.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati“Kuvuga ko yashyizweho igitutu nta bimenyetso abigaragariza.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere y’uko Ramadhan abazwa mu bugenzacyaha yabanje kubazwa niba yunganiwe avuga ko yabazwa atunganiwe ndetse aranabisinyira.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ramadhan yemeje ko yasambanyije uriya mwana mu bihe bitandukanye aho yamusambanyirije mu ishyamba ndetse akanamusambanyiriza aho yabaga n’ahandi.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba umunyamategeko wa Ramadhan yavuze ko abatanze ikirego bagitanze batinze bitahabwa agaciro kuko gusambanya umwana biri mu byaha bidasaza kandi uriya mwana akimenya ko atwite yanashatse kwiyahura abanza gutinda muri ibyo.
Uhagarariye ubushinjacyaha yasoje agira ati”Ramadhan akomeza gukurikiranwa afunzwe dore ko urubanza rwe rwamaze kuregerwa mu mizi”
Niyonsenga Ramadhan yatawe muri yombi mu kwezi kwa Ukuboza 2024, amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko inda y’uriya mwana ubu imaze kuba imvutsi.
Ramadhan yigaga ataha mu karere ka Huye ari naho avuka, afungiye mu igororero rya Huye
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye