Dosiye ya IMAM ukekwaho kwica ingurube ayita “haramu” yashyikirijwe Ubushinjacyaha

IMAM (Umuyobozi w’umusigiti) wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ashobora guhabwa ibihano birimo gufungwa igihe yazahamywa n’urukiko ibyo akekwaho byo kwica ingurube y’umuturage ayita ‘haramu’ (ikizira) ubwo iryo tungo ryari rinyuze imbere y’umusigiti we. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwamaze gukorera dosiye Umuyobozi w’Umusigiti ukekwaho kwica ingurube y’umuturage ndetse ko na dosiye yamaze koherezwa mu […]