Gatsibo: Umugore yishe umugabo we ajya kwirega kuri Polisi, ngo “yamukubise umwuko”

RIB yafunze umugore witwa Abayisenga, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we Kamizikunze Pierre w’imyaka 51, Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko yamujijije amakimbirane yo mu ngo yari amaze igihe. Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagali ka Gituza Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo aho umugore witwa Abayisenga yemera ko ari we wishe umugabo […]