Rwanda & Ubufaransa: Umubano wa politiki uherekejwe n’imishinga yagutse y’iterambere
Kuri uyu wa Kane Perezida Emmanuel Macron aragera i Kigali mu ruzinduko rw’akazi, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse mu bindi bimugenza harimo no kuganira n’u Rwanda ibijyanye n’imishinga y’iterambere. Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa kivuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rushyinguyemo inzirakarengane ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe […]