Depite Habineza yagaragaje impungenge ku mirimo Leta ihanga buri mwaka

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yavuze ko hari Uturere dutanga raporo ko twahanze imirimo nyamara imirimo iba yarahanzwe ari iy’igihe gito idashobora kuvana umuturage mu bukene. Ibi yabitangaje nyuma y’aho ku wa 22 Kamena 2021, Minisitiri […]