Ngoma: Abantu 11 bafashwe basengera mu ishyamba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19

Abaturage bababonye basenga bitemewe ni bo batanze amakuru maze ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burahagera busanga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bafatiwe mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karenge, mu Murenge wa Kibungo. Abafashwe bose basenga binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 bavuga ko barimo  gusengera mugenzi wabo urwaye amaso. Uwitwa Kwitonda Eric […]