Ikiyaga cya Kivu kiratekanye nta mpungenge z’iturika rya Gaz kubera iruka rya Nyiragongo – REMA

Ishami rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu ryo mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ryatangaje ko nta mpungenge zihari z’uko gaz yo mu kiyaga cya Kivu yaturika kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki 22 Gicurasi, ndetse n’imitingito yakurikiyeho. Iryo shami ryemeje ayo makuru nyuma yo gufata ibipimo bitandukanye ku Kiyaga cya Kivu no kubisesengura […]