Umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier yageze mu Rukiko ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge

Mu Rukiko rwa Kicukiro hatangiye urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku Munyezamu Kwizera Olivierna bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu mukinnyi w’Amavubi na Rayon Sports yahakanye icyaha aregwa. Kwizera Olivier n’itsinda ry’abantu 7 barimo umukinnyi Runanira Amza wakiniye Rayon Sports na Bugesera, batawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021 bari kwa Kwizera […]