Umwana wamaze iminsi 2 ku ngoyi yateye ab’i Nyamagabe guhagurukira ihohoterwa

Abaturage batuye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko bahugurukiye gukumira ihohoterwa nyuma y’iryakorewe umwana wamaze iminsi ku ngoyi akubitwa. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena nibwo humvikanye umwana w’imyaka 11 wabaye ku ngoyi mu gihe cy’iminsi ibiri akubitwa n’ababyeyi be, yari aziritse ku nzu abandi bamukubita bamukekaho ubujura. Byabereye mu Mudugudu […]