Gicumbi: Hari umukoro wo kurwanya igwingira ry’abana mu nkambi ya Gihembe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko buhangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’igwingira mu bana, by’umwihariko bugasaba ababyeyi baturiye inkambi kuzirikana ko abana b’impunzi z’Abanyekongo na bo bakeneye kwitabwaho nk’abana babo. Ikibazo cy’igwingira cyakunze kugarukwaho mu Turere dutandukanye tw’igihugu, gusa ubukangurambaga muri Gicumbi bukomeje gutangwa, harimo no gushyiraho ingo mbonezamikurire zifasha ababyeyi bataramenya gutegura neza ifunguro ryuzuye, kugira  […]