Gicumbi: Hari umukoro wo kurwanya igwingira ry’abana mu nkambi ya Gihembe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko buhangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’igwingira mu bana, by’umwihariko bugasaba ababyeyi baturiye inkambi kuzirikana ko abana b’impunzi z’Abanyekongo na bo bakeneye kwitabwaho nk’abana babo.

Ababyeyi basobanuriwe indyo yuzuye babereka ibiyigize

Ikibazo cy’igwingira cyakunze kugarukwaho mu Turere dutandukanye tw’igihugu, gusa ubukangurambaga muri Gicumbi bukomeje gutangwa, harimo no gushyiraho ingo mbonezamikurire zifasha ababyeyi bataramenya gutegura neza ifunguro ryuzuye, kugira  ngo abana bakure neza.

Mu karere ka Gicumbi habarizwa ingo mbonezamikurire zisaga 600 zita ku mikurire y’abana bari mu Mirenge 21 y’Akarere. Mu ngamba zifatwa hagamijwe kuzirikana imikurire myiza  y’abana, banagaruka ku kibazo  cy’abana bari mu nkambi ya Gihembe ifatwa nk’Umurenge wa 22 mu igize Akarere.

Ku wa 16 Kamena 2021 hizihizwa Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana uburenganzira bw’umwana w’Umunyafurika, ababyeyi basabwe kwita ku mikurire y’abana babo, by’umwihariko bakanazirikana ko abana b’impunzi bakeneye uburenganzira bwabo, harimo no guhabwa indyo yuzuye.

Insanganyamatsiko igira iti: ”Isibo igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mujawamariya Elisabeth asaba ababyeyi kutarwana n’ikibazo cy’imikurire y’abana babo gusa, ahubwo ko bafata ingamba zo kugikumira bahereye ku rwego rwaba Mutwarasibo, bigakorwa neza ariko bakanazirikana abana bari mu nkambi ya Gihembe.

Agira ati: ”Murabizi ko Akarere kacu kari mu ducumbikiye inkambi y’impunzi, nubwo twabashije gushyira imbaraga hanze y’inkambi, ariko turacyafite ikibazo gikomeye cyane cy’abana barererwa imbere mu nkambi, kandi na bo ni abana bacu dusabwa kureberera ubuzima bwabo, ngirango twe kwishimira ibyo tugezeho, tunazirikane ko iyo umuturanyi atewe ntabwo uba ugomba kwishima, kuko ibyago bye ni byo byawe.”

Yongeraho ko mu Karere ka Gicumbi habarizwa amasibo agera ku 5051, by’umwihariko abayobozi bayo bakaba bagomba gufata iya mbere  mu gafasha ababyeyi kumenya uko bategura indyo yuzuye, bakanabasobanurira ko kugaburira umwana neza bidasaba ubushobozi buhambaye.

Uwamahoro Esperance atuye mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Muhondo mu Mudugudu wa Kago, ni umubyeyi waganiriye n’Umuseke, avuga ko umwana we ari mu ibara ry’umuhondo ritagaragaza imikurire myiza, gusa avuga ko atishoboye nubwo yagerageje kumugaburira uko abashije.

- Advertisement -

Agira ati: ”Umwana yagejeje umwaka umwe n’ukwezi ahita yanga ibere, ntabwo agenda neza, namugejeje kwa muganga bampa itariki yo kugaruka ariko nibwo mituweli yari kuba yararangiye, mfite abana babiri imbere y’uyu, bo umwana yagendaga afite umwaka n’anezi 7, uyu we afite imyaka ibiri n’amezi abiri ariko ntabwo aratangira kugenda.”

Nubwo ubuyobozi busaba kuzirikana imirire y’abana bo mu nkambi y’abanyekongo ya Gihembe, bigaragara ko n’abaturage bature Imirenge 21 y’Akarere ka Gicumbi bagikeneye kongererwa ubukangurambaga, dore ko imibare igaragaza ko igwingira ry’abana hano rihagaze ku kigero cya 35,8%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Amasibo abaturage babarizwamo ni yo byitezwe ko azatanga umusaruro mu kubashishikariza guha abana indyo yuzuye
Abagabo na bo basabwa kugira uruhare mu gutuma abana bakura neza

 Evence Ngirabatware UMUSEKE.RW/Gicumbi

#Rwanda #UNHCR #GihembeCamp #Gicumbi #MINALOC