Rayon Sports yamwenyuje Aba-Rayons mbere ya “Rayon Day”

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Rayon Sports ibura iminsi itatu ngo ikine na Azam FC ku munsi w’Igikundiro uzwi nka “Rayon Day”, yatsinze Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium, guhera Saa Cyenda n’iminota 45. Rayon Sports yari yabanjemo abakinnyi bavanze, abato n’abakuru.

Mu bakinnyi 11 babanjemo, harimo batanu bari basanzwe na batandatu bashya barimo Omborenga Fitina, Ndayishimiye Richard, Rukundo, Omar Gnging, Jean Paul Jesus na Niyonzima Olivier Seifu. Abari basanzwe babanjemo ni Khadime, Muhire Kevin, Nsabimana Aimable, Iraguha Hadji na Bugingo Hakim.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, buri kipe yashoboraga kubona igitego bitewe n’uko umupira watemberaga ariko ba myugariro b’impande zombi, bari beza.

Igice cya Mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Mu gice cya Kabiri, Gikundiro yahise ikora impinduka, ikuramo Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Jean Paul Jesus na Niyonzima Olivier basimburwa na Junior Elenga Kanga, Charles Bbale, Ishimwe Fiston na Aruna Moussa Madjaliwa.

Murera yahise itangira gukina imipira yihuta ijya imbere biciye kuri Elenga na Aruna Moussa Madjaliwa, bagezaga imipira kuri Charles Bbale.

Charles wari wagiye mu kibuga asimbuye, yahawe umupira na Bugingo Hakim ku munota wa 67 ariko awucisha hejuru y’izamu.

Ku munota wa 68, Robertinho utoza Gikundiro, yakoze izindi mpinduka, akuramo Rukundo wasimbuwe na Haruna Niyonzima.

- Advertisement -

Fundi akijya mu kibuga, yafashije kugumana umupira, ndetse ku munota wa 72 bitanga umusaruro mwiza.

Haruna yagiye gukura umupira inyuma, awugeza kuri Junior Elenga wahise awuha neza Charles Bbale nawe wahise aboneza izamu.

Uyu rutahizamu wa Gikundiro, yongeye kubona ubundi buryo ku munota wa 87, ariko umupira awucisha ku ruhande rw’izamu.

Iminota 90 yarangiye, Gikundiro ibonye intsinzi ku gitego 1-0, uba umukino wa Kane yari ikinnye nyuma y’Amagaju FC, Gorilla FC na Musanze FC.

Charles Bbale ubwo yari amaze kubona inshundura
Ubwo yari amaze kubona izamu
Iraguha Hadji yabanje mu kibuga
Rukundo Abdullah-Rahman yabanje muri 11
Ndayishimiye Richard yakinaga n’ikipe yavuyemo 
Elenga ntiyatanze byinshi
Niyonzima Olivier yagiye mu kibuga asimbuye

UMUSEKE.RW