AFC/ M23 yatsembeye u Rwanda na Congo byemeje agahenge k’imirwano

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 ivuga ko idakozwa ibyo guhagarika agahenge

Umutwe wa M23 watangaje ko utahita ushyira mu bikorwa ako kanya umwanzuro wumvikanyeho hagati y’u Rwanda na RD Congo wo guhagarika imirwano, usaba leta ya Congo kwemera ibiganiro.

Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku itariki ya 1 Kanama 2024, wabanje gushimira abagize uruhare mu gushaka igisubizo ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyakora uyu mutwe uvuga ko umwanzuro wo guhagarika imirwano udashobora kubahirizwa kuko ngo byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye ariko Congo ikica amasezerano, bagira ngo babone umwanya wo kwisuganya, bagabe ibitero bishya.

Uyu mutwe wagize uti “AFC/M23 wemeje ko umwanzuro wo guhagarika imirwano utahita ushyirwa mu bikorwa. Guverinoma ya Kinshasa n’abo bafatanya yagiye igira urwitwazo guhagarika imirwano, ikaba umwanya wo kwiyegeranya no gukomeza kwibasira inzirakarengane z’ ubwoko bumwe ari nabwo twe tugamije kurinda.”

M23 ikomeza ivuga ko  ko tariki 7 Werurwe 2024, habayeho ubwumvikane bwo guhagarika imirwano ku mpande zombi, hakarebwa uburyo buboneye bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bafitanye mu mahoro.

Nyuma ngo ibyo ntibyubahirijwe kuko kuva icyo gihe kugeza ubu, bakomeje guhangana n’ibitero bagabwaho n’ingabo za leta ya Congo.

M23 yavuze ko  mu rwego rwo gushaka igisubizo politiki kandi kirambye ari uko baganira ibiganiro na leta ya  Kinshasa , bagasasa inzobe ku kibazo nyamukuru kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo ziheruka guhurira  i Luanda muri Angola mu biganiro bigamije guhosha umwuka w’intambara uri hagati y’ibi bihugu.

Umwe mu mwanzuro wafashwe ni uguhagarika imirwano (Cessez-le-feu) bikazatangira kubahirizwa tariki 04 Kanama, 2024.

- Advertisement -

Perezidansi ya Angola ivuga ko uku guhagarika imirwano bizagenzurwa n’itsinda ribishinzwe.

UMUSEKE.RW