Handball: Ferwahand yahannye yihanukiriye umutoza wa Police

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), ryahagaritse umutoza wa Police HC umwaka wose atagaragara mu bikorwa bifite aho bihuriye n’uyu mukino, ikipe yo icibwa amande.

Tariki 29 Kamena 2024 kuri Maison de Jeunes Kimisagara, ni bwo umukino wa mbere mu ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Handball wahuzaga Police HC na APR HC wasorejwe ku munota 19, nyuma y’aho abakinnyi b’Ikipe ya Polisi y’Igihugu bikuye mu kibuga bavuga ko bari kwibwa bikomeye.

Uku kwivana mu kibuga kwaturutse ku kutishimira icyemezo cy’umusifuzi ku ruhande rw’abakinnyi n’abatozi ba Police FC. Ni icyemezo umusifuzi yafashe ku munota wa 19, ubwo yahaga penaliti ikipe ya APR HC,  aho APR yari ifite ibitego 9-8.

APR HC yateye iyo penaliti biba 10-08, ariko Police HC yanga gusubira mu kibuga, birangira abasifuzi banzuye gusoza umukino.

Nyuma yo kwikura mu kibuga muri uyu mukino wa shampiyona, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ryafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Police Handball Club.

Ibi bihano ariko ntibyarangiririye kuri mpaga gusa kuko FERWAHAND yatangaje ibindi bihano bishya, yaba ku ikipe ya Police HC ndetse n’Umutoza Mukuru wayo, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana. Ibi bihani byatangajwe binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kanama.

Iri Shyirahamwe ryatangaje ko Police HC iciwe amande y’amafaranga 500,000 Frw bitewe no kutubahiriza amategeko agenga amarushanwa ya FERWAHAND.

Ni mu gihe kandi iri tangazo ryavuze ko nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byabaye hashingiwe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga umukino wa Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano, FERWAHAND yahannye n’umutoza w’iyi Kipe y’Igipolisi.

Bati “Turabamenyesha ko Umutoza Mukuru wa Police HC, Bwana CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana ahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya Handball byose, hakiyongeraho amande y’amafaranga 200,000 Frw.”

- Advertisement -

APR HC ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2024 nyuma yo gutsinda Police HC ku mukino wa gatatu ibitego 30-25. Ni mu gihe Police HC yari yabashije gutsinda umukino wa kabiri mu ya Kamarampaka, ubwo batsindaga ibitego 34-27. Gusa bitewe n’uko bari batewe mpaga ku mukino wa mbere, APR HC yahise itwara igikombe nyuma yo gutsinda umukino wa gatatu, ikabataga intsinzi ebyiri.

Rtd CIP Ntabanganyimana Antoine yahagaritswe umwaka mu bikorwa byose bya Handball
Ibyemezo byavuye muri Ferwahand

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW