Imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi ryongeye kuba ku nshuro ya 17

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Imurikabikorwa ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ryongeye kuba ku nshuro ya 17, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba asaba gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi kuko ari isoko y’amafaranga.

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, nibwo iri murikabikorwa ryongeye gutangira ku Mulindi aho risanzwe ribera.

Iry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhinzi budahungabanywa n’ibihe, umutekano w’ibiribwa ku buryo burambye.”

Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 479, harimo abaturutse muri Senegal, Nigeria, Ubuhinde, Hongrie, Ubuyapani Sudan y’Epfo n’ahandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eric Rwigamba yihereye ijisho byinshi bimaze gutera imbere muri uru rwego, ashimangira ko ubuhinzi n’ubworozi ari ubuzima kandi ko ari umuti kuko uwariye indryo yuzuye ntaho ahurira n’uburwayi.

Yagize ati ” Ni amafaranga kuko ari inkingi ifasha gutera imbere kandi mu gihugu cyacu buri wese afite amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi.”

Ku rundi ruhande yatangaje ko imurikabikorwa rigamije kwerekana udushya twahanzwe mu bahinzi n’aborozi, ku buryo bifasha abandi kwiga ibyo bataramenya.

Ati ” Ariko ni n’umwanya wo gukoresha ikoranabuhanga muri uru rwego, cyane ko Isi irimo guhangana n’ibihe bikomeye by’imihindagurikire y’ibihe, indwara ziyongera, mu gihe kandi ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomeza gukenerwa cyane.”

Rwigamba yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi bigakorwa kinyamwug, bityo bikarushaho kwihutisha urugendo mu kwihaza mu biribwa.

- Advertisement -

Uwavuze mu izina ry’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe by’i Burayi, yashimye uburyo u Rwanda rushyira ingufu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nk’urufunguzo mu kwihaza mu biribwa no gutanga imirimo kuri benshi.

Yagize ati ” Ubuhinzi bw’umwuga buhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bigafasha no kwihaza mu biribwa.”

Ni mu gihe ku ruhande rw’Igihugu cy’Ububiligi nabo ngo bazakomeza gushyikira u Rwanda kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi bikomeze bibe umuyoboro w’imibereho myiza n’iterambere by’abaturage.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abaturage benshi baturutse mu bice by’igihugu, ku buryo hagaragaye koperative z’ubuhinzi n’ubworozi nyinshi kandi zifite ibikorwa bitandukanye bigezweho.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW