Rutanga na Buregeya babonye akazi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro w’ibumoso, Rutanga Eric yerekeje muri Gorilla FC, naho Buregeya Prince abona ikipe nshya muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Iraq.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Kanama 2024, ikipe ya Gorilla FC yahaye ikaze Rutanga Eric binyuze ku ifoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, aho uyu mukinnyi yari yambaye umwambaro w’ubururu uriho ibirango by’iyi kipe.

Banditse bati “Twishimiye gutangaza ko twasinyishije Rutanga Eric amasezerano y’amezi 12 [umwaka].”

Uyu musore uzwiho ubuhanga mu gutsinda imipira iteretse, akoresheje ukuguru kwe kw’imoso asinyiye Gorilla FC nyuma y’igihe gito atandukanye na Police FC yagezemo mu 2020.

Rutanga wanakiniye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yazamukiye mu irerero rya APR FC ndetse nyuma azamurwa mu ikipe nkuru, aho yavuye yerekeza muri mukeba Rayon Sports nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Muri Gikundiro ni ho Rutanga yagiriye ibihe byiza muri ruhago kuko yayibereye kapiteni, ayifasha gutwara Igikombe cya Shampiyona ndetse no kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup. Mu minsi yashize aherutsa gutangaza ko kuva muri iyi kipe ikunzwe na benshi ari umwe mu myanzuro yicuza mu yo yafashe mu rugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Gorilla FC y’Umutoza Kirasa Alain yasinyishije abandi bakinnyi bamenyerewe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda barimo Ishimwe Blaise, Mugunga Yves, Moussa Omar, Muhawenayo Gad na Ntwali Evode.

Mu bandi bakinnyi iyi kipe yibitseh muri iyi mpeshyi barimo umunyezamu ukiri muto, Shyaka Jean Derrick, myugariro wo hagati Uwimana Kevin waturutse muri Olympics Star y’i Burundi, Patrick Manzi, Serge Ntagisanayo, Alex Karenzi na Nduwimana Franck bavuye i Burundi.

Gorilla FC izatangira Shampiyona ya 2024/2025 yakira Vision FC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, mu mukino uzaba ku wa 15 Kanama 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

- Advertisement -

Undi mukinnyi w’Umunyarwanda wabonye ikipe nshya ni myugariro wo hagati, Buregeya Prince wamaze kumvikana na Al-Nasiriya yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq.

Al-Nasiriya yasoje umwaka w’imikino ushize iri ku mwanya wa kane mu Itsinda rya Kabiri ry’iyi Shampiyona yo ku rwego rwa kabiri muri Iraq.

Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Buregeya yatandukanye na APR FC rukumbi yakiniye mu Rwanda, nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Rutanga Eric yahawe ikaze muri Gorilla FC
Ikipe ya Al-Nasiriya yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq, na yo yahaye ikaze Buregeya Prince

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW