Karasira Aimable yanze gusinya impapuro z’urukiko, asaba amafaranga yo guha abunganizi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Aimable Karasira yongeye gusaba ko yahabwa amafaranga nawe akagira abunganizi

Urukiko rwanze ubusabe bwa Aimable Karasira Uzaramba wasabaga ko hakorwa mu mafaranga ubushinjacyaha buvuga ko yafatiriwe ngo abashe kwishyura abunganizi nkuko yabikorewe na mbere.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yaje ku rukiko afite akajerekani karimo amazi mu ntoki, ibitabo binini birenze bitatu, impapuro nyinshi zari mu gikapu kinini.

Yari yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, yambaye ishapure mu ijosi, n’inkweto ziri mu bwoko bwa bodaboda n’amataratara mu maso.

Inteko imuburanisha igizwe n’abacamanza batatu nibo binjiye mu rukiko hareberwa hamwe niba Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga niba yiburanira cyangwa aburana yunganiwe.

Hari ibaruwa Karasira yasubijwe n’ubushinjacyaha ivuga ko atagomba guhabwa amafaranga yamufasha kwishyura abunganizi be.

Karasira yavuze  ko yavugaga ko asaba yizeye ko yahabwa amafaranga yishyura abamwunganira nkuko byakozwe mbere.

Karasira ati”Mburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nahawe miliyoni zirindwi nishyuramo Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana banyunganiraga maze miliyoni eshanu ndabahemba naho andi miliyoni ebyiri bigendanye n’uburwayi mfite na murumuna wanjye mfite aba adufasha.”

Karasira yavuze  ko   amafaranga yafatiriwe anari mu kirego ari amafaranga mu manyarwanda, amadorali, amayero uyashyize mu manyarwanda ari hagati ya Miliyoni 30 na miliyoni 40

Yagize ati”Aya mbona mu kirego sinyashaka kuko n’ikizibiti ahubwo ndaka andi arenga miliyoni 86 hakaba nandi mayero arenga ibihumbi cumi RIB yafatiriye ari nayo nahawemo mbere.”

- Advertisement -

Karasira yakomeje agira ati”Aya mbona mu kirego nyatse naho byaba bitaniye no kuba wafatanwa urumogi noneho waba uri kuburana ukaka rwa rumogi, none ko mbere hari ayo nahawemo ubu bwo byishwe n’iki?”

Karasira yavuze  ko yabaye umwarimu muri Kaminuza, agira iwabo bamusigiye imitungo mbere y’uko bapfa aho yari afite ibibanza birenga cumi na bitanu anemeza ko yasigiwe n’ababyeyi be.

Ati”Nyakubahwa mucamanza ibyo naruhiye nibyo nahawe n’ababyeyi byose byarajyanwe kugera no kumpamyabushobozi(Diplôme) yanjye nayo yarajyanwe ubu nsigaranye iyi myambaro iranga abagororwa nambaye.”

Karasira ntakozwa ibyo kuba yaburana atunganiwe, ntiyifuza kwandikira urugaga rw’abavoka nk’udafite ubushobozi kuko we avuga ko abufite, akavuga ko hari uburenganzira atagira iyo ari mu igororero nko gutelefona, kwandika n’ibindi kuko abacungagereza bahita bajyana izo mpapuro.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyo bwakoze bikurikije amategeko ko umutungo we wafatiriwe by’agateganyo kandi nta bubasha ubu Karasira we awufiteho.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati“Karasira nawe ubwe arabizi ko amafaranga yose yari kuri konti ye yafatiriwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira aregwa ibyaha bikomeye…

Ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira yakwiburanira, yakwandikira urugaga nk’utishoboye, rukamuha umwunganizi cyangwa se akaba yashaka ubundi buryo akoresha yiyishyurira umwunganizi mu mategeko.

Urukiko rwabwiye Aimable Karasira ko kuba hari uburenganzira adahabwa aho ari mu igororero rya Nyarugenge bo nta bimenyetso babifitiye.

Urukiko rwihereye rwanzura ko Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga agomba kuza kuburana mu Ugushyingo uyu mwaka  yaba yunganiwe cyangwa atunganiwe urubanza rugomba kuba hatitawe kuho uwo mwunganizi yamukuye.

Umucamanza ati”Bisobanuke neza urubanza ruzaburanishwa muri kuriya kwezi umwanditsi abyandike.

Karasira nawe ntiyanyuzwe nibivugiye aho ahubwo yamanitse akaboko yaka ijambo.

Umucamanza nawe ati”Ntacyo uvuga ku cyemezo cy’urukiko umwanditsi nasohore impapuro tuzisinye.”

Umwanditsi w’urukiko yasohoye impapuro ahereza Karasira ngo azisinye mu ijwi rituje Karasira abaza amwanditsi ati”Harya nzagaruka hano ryari?”

Umwanditsi nawe mukumusubiza ati”Uzagaruka ku italiki ya 05 z’ukwezi Kwa cumi na kumwe.

Karasira nawe ati”Urakoze nibyo nashakaga kumenya njye sinasinyira ibyo bintu.”

Ukuriye inteko iburanisha ati”Karasira mwihorere bihe ubushinjacyaha businye natwe uzane dusinye.”

Karasira waburanye none mu gusoza yazunguzaga umutwe mu bihe bitandukanye yazamuraga amarangamutima y’abari mu rukiko bagasekera rimwe, yasoje adasinye kuri izo mpapuro abandi basinyeho.

Karasira yari yahisemo abagombaga kumwunganira aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema bagombaga gusimbura Me Gatera Gashabana na Evode Kayitana gusa Karasira yaje kwimwa amafaranga yo kubahemba nkuko yarabyizeye n’urukiko rwarabyemeje ariko mu rukiko umucamanza yavuze ko niba ubushinjacyaha bwarakoze amakosa mbere bagatanga amafaranga yo guha Karasira batakongera kuyakora.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yamenyekanye kuri YouTube icyarimwe no mu buhanzi anaba umwarimu muri Kaminuza aregwa ibyaha birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo, guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside n’ibindi.

Ni ibyaha aburana ahakana gusa byose bishingiye ku muyoboro wa YouTube bitewe nibyo yahavugiraga, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza taliki ya 05 Ugushyingo 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *