Abarimo John Rwangombwa besuranye mu irushanwa rya Golf

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Mu Rwanda habaye irushanwa ry’umukino wa Golf, rigamije kugaragaza impano muri uyu mukino, kunguka ubumenyi butandukanye muri wo ndetse no guhuza abafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi kugira ngo bamenyane.

Ni irushanwa ryabaye ku Cyumweru, tariki 1 Nzeri 2024, ribera ku kibuga cya Golf, i Nyarutarama mu mujyi Wa Kigali.

Iri rushanwa ryiswe ‘Turkish Airlines World Golf Cup’, ryateguwe na Kompanyi itwara abantu n’ibintu y’indege ‘Turkish Airline, ndetse na Golf Club.

Ryitabiriwe n’abasanzwe bakina uyu mukino 86 bibumbiye muri Golf Club, barimo na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Amb. John Rwangombwa na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel

Umunyarwanda Désire Kamanzi yahigitse abandi bari bahanganye yegukana iryo rushwana ryakinwe umunsi umwe.

Kamanzi azajya guhatana n’abandi 67 baturutse mu bindi bihugu byakiniwemo iri rushanwa, bishakemo utwara Igikombe ku rwego rw’Isi.

Turkish airlines ivuga ko iri rushanwa ryari ribereye bwa mbere mu Rwanda rigamije kugaragaza impano muri uyu mukino, kunguka ubumenyi butandukanye muri wo ndetse no guhuza abafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi kugira ngo bamenyane.

Umuyobozi w’iyi Kompanyi mu Rwanda no muri Uganda, Ali Özdemir, yavuze ko iri rushanwa rizakomeza kuba mu Rwanda nk’uko ribera no mu bindi bihugu bakoreramo.

Ati” Ndashaka ko tuzabona uwatsinze yaturutse mu Rwanda… Twahisemo kurizana mu Rwanda kuko hari ibisabwa ngo rikinirwe mu gihugu, imyaka yashize yenda ntitwari twakabonye ibisabwa byose i Kigali ariko ubu mufite ikibuga kiza cya Golf cyujuje ibisabwa.”

- Advertisement -

Kamanzi wahize abandi azarihirwa itike y’indege yo kujya gukina Turkish Airlines World Golf Cup izabera muri Turikiya mu kwezi ku Ukuboza, ndetse akagenda mu myanya y’icyubahiro, acumbikirwe muri Hotel y’inyenyeri eshanu mu gihe cy’icyumweru azamarayo, nk’igihembo nyamukuru yahawe.

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *