Madagascar yemeje ‘Gukona’ nk’igihano ku wasambanyije umwana

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Madagascar yemeje ‘Gukona’ nk’igihano ku wasambanyije umwana

Leta ya Madagascar yamaze gushyirasho itegeko ryo gukona hakoreshejwe kubaga umuntu wese wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ni itegeko ryateje impaka kuva ryatorwa n’inteko ishinga amategeko.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo sena ya Madagascar yatoye yemeza iri tegeko, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye ribe ryatangira gushyirwa mu ngiro.

Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru ubu ni bwo ryasohotse nk’itegeko rishobora kujya mu ngiro.

Ibinyamakuru byo muri Madagascar bivuga ko iri tegeko ryasinywe ku wa kabiri w’icyumweru gishize nubwo byamenyekanye mu mpera z’iki cyumweru.

Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iri tegeko, ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, ibyo urukiko rwasanze binyuranyije n’itegeko nshinga,nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Mu gihe abaturage ba Madagascar biboneka ko bashyigikiye iri tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, yamaganye iri tegeko ivuga ko ari “ubugome bukabije”.

Kwamagana iri tegeko ubwo ryari ryatowe n’Inteko Ishingamategeko mu mezi ashize byatumye Isabelle Delattre wari ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar yirukanwa muri Mata uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru La Gazette de la Grande Île.

Leta ya Madagascar ivuga ko hari hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana ku ngufu kuri iki kirwa.

- Advertisement -

Muri za gereza zaho hari abantu babarirwa bihumbi bakatiwe n’abakekwaho iki cyaha.

Ibinyamakuru muri Madagascar bivuga ko iki gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya myibarukiro y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarika ubushobozi bw’imirerantanga (ku bagore) n’udusabo tw’intangangabo (ku bagabo) bwo kurekura intanga ibyara no kwifuza imibonano mpuzabitsina.

Iryo tegeko rivuga ko mu kubikora hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo.

Gusa abaharanira uburenganzira bakomeje kunenga iki gihano bavuga ko gihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Mu  ntangiriro z’uyu mwaka, ubucamanza bwo muri Madagascar – bwatangaje ko habayeho ukwiyongera gukabije kw’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu.

Muri Mutarama gusa hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.

UMUSEKE.RW