Nyamasheke: Inzu y’Abageni yafashwe n’inkongi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inzu ya Nsengiyumva witeguraga gusezerana mu mategeko yafashwe n'inkongi

Inzu ya Nsengiyumva Elias n’umugore we biteguraga gusezerana imbere y’amategeko, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyo bari batunze byose biba umuyonga. 

Nsengiyumva n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, bakaba bafitanye  abana babiri akaba atwite n’uwa gatatu.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yateganyaga gusezerana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024.

Iyi nkongi yabaye ahagana saa saba z’amanywa zo ku wa Mbere tariki 16 Nzeri, ubwo umugabo yari  ari gutwara insina yatereraga umuturanyi we, umugore nawe yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi kwisuzumisha (inda).

Bivugwa ko abandi bana n’abahungu babiri bo bari hanze mu rugo rw’iyo nzu y’imbaho yabanagamo n’umuryango we.

Mu byahiriyemo harimo inka y’ikimasa y’agaciro k’amafaranga 700.000, inkwavu 10, televiziyo y’agaciro k’amafaranga 200.000 yari aguze vuba, amafaranga 300.000 yari kuzakiriza abazamuherekeza gusezerana ku Murenge, n’ibindi byose  by’agaciro k’arenga 2.450.000, nk’uko byabaruwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.

Ikindi cyahiye ni igikoni, ikiraro n’ubwiherero ku buryo byose byakongotse.

Nsengiyumva yabwiye bagenzi bacu bo ku Imvaho Nshya  ko  we n’umugore batari bari mu rugo ubwo urwo iyo nkongi yabaga, abana babo uw’imyaka  ine n’igice n’uw’imyaka ibiri yari yabasize ku muturanyi we.

Avuga ko ubwo yamenyaga amakuru,  yakubise insina hasi  asanga hose hafashwe n’inkongi, umuriro wabaye mwinshi cyane kuko inzu yari imbaho zagurumanaga.

- Advertisement -

Ati“Nahise nkingura ngo ndebe ko nibura nakuramo n’umwenda,umuriro nsanga wantanze  ku rugi  uba untaye imbere y’umuryango. Icyo nabonye ni DASSO wari unyegereye wahise anjugunya munsi y’urugo nikanguye ari ho ndyamye, umuriro byose wabirangije utamenya ko hari icyahigeze.”

Avuga ko nta kintu na kimwe yari yacometse, nta n’umuriro wo mu ziko bari bacanye, agakeka  umuriro w’amashanyarazi kuko nta n’uwo avuga bari bafitanye ikibazo ngo akeke ko ari we waba wamukoreye ubwo bugome.

Yashimiye umuturanyi we wamwakiranye n’umuryango we ngo abacumbikire, anashimira abaturanyi be batangiye kumuremera ibimutunga n’imyambaro, akavuga ko yababonyemo abaturanyi beza cyane.

Bivugwa ko umugore yahageze avuye ku ivuriro yabona ibyabaye agafatwa n’ihungabana rikomeye ariko abaturanyi be baramuhumuriza.

Uyu mugabo nta kintu yaramuye kuko inzu ye yari yubatswe mu mbaho

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *