Nyamasheke: Umusore yafashwe asambanya inka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umusore witwa Ndikumana Enock wo mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi, nyuma yo gusambanya Inka y’umuturanyi.

Amakuru avuga ko uyu musore wo mu Mudugudu wa Nyagahinga mu Kagari Ka Gitwa, yahengereye bene iyo nka badahari, maze arayisambanya.

Umwe mu bahaye amakuru bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya, yavuze ko Ndikumana yasanze iyo nka mu kiraro.

Avuga ko ubwo uwo musore yafatwaga, yahise yemerera imbere y’imbaga y’abaturage n’ubuyobozi bw’Akagari ko yakoze ayo mahano.

Yagize ati ” Yayisanze muri icyo kiraro cyubakishije ibiti gusa kidahomye atangira kuyagaza, iramwemerera iratuza, ahita atangira kuyisambanya nk’uko abagore 2 bamubonye bwa mbere babivuze.”

Ndikumana ngo yari yakuyemo ipantalo yayirambitse mu kiraro ari muri icyo gikorwa kigayitse cyamaze iminota igera kuri 30, Inka ituje, nta mahane itera nk’uko uwo mugore wahuruje abaturanyi yabitangaje.

Abaturage bavuga ko ubwo bageragezaga gutesha uyu musore, yabimye amatwi yikomereza gusambanya iyo nka nta gihunga afite.

Umwe mu baturage ati “Yatubwiye ko yumvise ashatse imibonano mpuzabitsina abona nta mukobwa yahita abona n’uwo yabona yamuca amafaranga kandi ntayo afite, agahitamo iyo nka atari azi ko hari uhanyura muri ayo masaha ngo amubone.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitwa Ntibazirikana Denys, yabwiye Imvaho Nshya, ko uwo musore yiyemereye icyaha nta gihunga afite.

- Advertisement -

Ati “Yiyemereye atazuyaje ko yayisambanyije n’abo bagore batamubeshyera, basanze ari kuyisambanya yanga kubireka ngo ni uko bamubonye. Ariko ntiyavuze icyabimuteye, twakimubazaga agaceceka, ni bwo abaturage bahise bamukomezanya kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo ari ho afungiye, ibindi bikazagaragazwa n’iperereza.”

Yavuze ko ari ubwa mbere aya mahano abaye mu Kagari ayoboye, ko bajyaga babyumva ahandi bakagira ngo ni ukubeshya.

Yasabye ko uyu musore yasuzumwa niba nta kibazo cyo mu mutwe cyangwa ikindi cyihariye afite, kuko nubwo abaturage bavuga ko afite uburwayi nta muganga uramusuzuma ngo abyemeze.

Gitifu Ntibazirikana yasabye abaturage kujya bubaka ibiraro bikomeye by’amatungo, bakanabihoma neza, bakabikinga n’inzugi zikomeye, kugira ngo amatungo yabo bayarinde ibyago bo guhohohoterwa cyangwa kwibwa.

Kugeza ubu Ndikumana Enock afungiye kuri Station ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *