AMAFOTO: Miss Naomie mu mikoranire na Itel, ati “Byahoze mu nzozi zanjye”

Kompanyi ya Itel Mobile ikora Telephone ikanazicuruza ishami ryayo ryo mu Rwanda, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’umubiri, umuco n’ubumenyi.

Miss Naomie yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Itel Mobile

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, akaba azamara umwaka wose uyu mukobwa yamamariza iriya kompanyi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bindi bikorwa akora.

Miss Naomie wishimiye iyi mikoranire na Itel Mobile Rwanda, yavuze ko kuva kera ataranaba Nyampinga w’u Rwanda yifuzaga gukorana na Kompanyi nk’iyi ikora ibijyanye n’itumanaho.

Ati “Kuva kera numvaga nshaka gukorana kompanyi zikora telefone none dore insinzi nyigezeho, ni iby’agaciro gukorana na Itel ifite izina rinini.”

Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bya Itel Mobile mu Rwanda, Norbert Gatera avuga ko bahisemo gukorana na Miss Namie Nishimwe kuko afite izina ryagutse.

Ati “Ni umukobwa ufite izina rishobora kudufasha mu bucuruzi bwacu kandi twizeye ko imikoranire yacu na we izakomeza gufasha Itel Mobile gukomeza kwaguka ku isoko ryo mu Rwanda.”

Kompanyi ya Itel Mobile yatangiye mu Rwanda muri 2017, ubu imaze kugera mu bihugu 44 byo ku mugabane wa Africa aho icuruza Telepfone zigezweho zikomeje guhindura imibereho y’Abanyafurika ikomeje kuzamuka mu ikoranabuhanga.

Iyi Kompanyi ifite indahiro igira iti ‘Join enjoy’, tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Tugane unyurwe’, iri no gucuruza ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo Television za rutura (Flat Screen) S321Tv ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’izindi.

Iyi television kandi ushobora kuyihuza na Telephone yawe ya Itel ubundi ibyo uri gukorera muri Telephone ukajya ubibonera muri iriya Television.

- Advertisement -

Itel Mobile yazanye Telephone ihebuje P36Pro ifite ububiko bugira telephone nke ku isi, ubu inafite akabikamuriro (Power Bank) ushobora gucomekaho telephone ebyiri icya rimwe kandi kakazuza.

Banagufitiye ecouteur zigezweho ushobora kwambara ubundi ukazumva wibereye mu bindi bikorwa byawe nko kuba utwaye imodoka.

Photos © Adrien Kubwayo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW