1. ITANGAZO RY’AMARUSHANWA AGENEWE ABAHANZI BA MUZIKA BAKORESHA NEZA IKINYARWANDA
Mu rwego rwo gushishikariza abahanzi ba muzika gukomeza kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda, ku Munsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzaba tariki ya 21 Gashyantare 2021, Inteko y’Umuco izashimira abahanzi ba muzika bazaba bagaragaje ko bafasha mu gusigasira no guteza imbere Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda mu buhanzi bwabo.
ABAZASHIMIRWA:
Abahanzi babiri ba muzika mu guteza imbere Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda bigaragarira mu ndirimbo zabo.
IBIZAGENDERWAHO:
a) Kuba ari Umunyarwanda;
b) Umuhanzi wa muzika agomba kuba amaze imyaka nibura ibiri ahanga mu Kinyarwanda kandi indirimbo ze zinyura mu bitangazamakuru binyuranye;
- Advertisement -
c) Indirimbo igomba kuba ari umwimerere w’umuhanzi atari ugusubiramo iz’abandi;
d) Indirimbo z’umuhanzi zigomba kuba zikoresha Ikinyarwanda kinoze kandi zitarimo imvugo zitokoza umuco n’indangagaciro by’u Rwanda;
e) Umuhanzi agomba kuba aririmba ku giti cye, ariko ufite abamufasha n’ibicurangisho akoresha na byo biremewe;
f) Kuba afite nibura indirimbo imwe yatangaje mu mwaka wa 2020 cyangwa uwa 2021 byaba ari akarusho.
INGENGABIHE N’UBURYO BWO KOHEREZA INDIRIMBO:
Indirimbo mu majwi cyangwa mu majwi n’amashusho zizohererezwa INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAHANZI (RWANDA ARTS COUNCIL) n’INTEKO Y’UMUCO bitarenze ku wa 12 Gashyantare 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga hatangwa umurongo “links” (Youtube, Sound Cloud,…) w’indirimbo eshanu (5) kuri aderesi zikurikira: [email protected], [email protected]. Hagomba kandi koherezwa inyandiko ya buri ndirimbo (lyrics) n’umwirondoro mugufi (CV) wa nyirayo.
ISHIMWE:
Ku ikubitiro hazatoranywa abahanzi 5 bazavanwamo 2 bahize abandi. Babiri batoranyijwe, bazashimirwa buri wese agenerwa icyemezo cy’ishimwe n’agahimbazamusyi gafite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000FRW), akazaterwa kandi inkunga ya miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) azamufasha mu kwagura ubuhanzi bwe ahanga indirimbo nshya mu majwi n’amashusho ku muco n’umurage by’u Rwanda. Abahanzi 3 bandi na bo buri wese azagenerwa ishimwe.
Bikorewe i Huye, ku wa 02 Gashyantare 2021
2. ITANGAZO RY’AMARUSHANWA AGENEWE ABANYAMAKURU BAKORESHA NEZA IKINYARWANDA
Mu by’ibanze umunyamakuru yifashisha mu gutara, gutunganya no gutangaza amakuru, ururimi ruza ku isonga. Mu gihe arukoresha, umunyamakuru afite inshingano yo kurukoresha runoze mu mivugirwe no mu myandikire, bityo akaba afashije abo agezaho amakuru kwiga imvuga inoze, bikagabanya imikoreshereze igoretse y’ururimi. Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzizihizwa ku wa 21 Gashyantare 2021, Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) yateganyije gushimira ku mugaragaro abanyamakuru baba barahize abandi mu gukoresha Ikinyarwanda kinoze mu bitangazamakuru bitandukanye bakorera.
ABAZASHIMIRWA:
Hazashimirwa umunyamakuru uyobora ikiganiro mu Kinyarwanda gihoraho kuri radiyo, umunyamakuru wandika inkuru zicukumbuye cyangwa zisesenguye mu Kinyarwanda (abinyujije kuri murandasi cyangwa ikinyamakuru gicapuruye ku mpapuro), umunyamakuru uyobora ikiganiro gihoraho mu Kinyarwanda kuri TV ndetse n’umunyamakuru wabaye indashyikirwa mu gukoresha neza Ikinyarwanda. Aba banyamakuru bagomba kuba bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda, bifite uburenganzira butangwa n’inzego z’Igihugu zibifitiye ububasha.
IBIZAGENDERWAHO:
a) Kuba afite ikarita iranga umunyamakuru yatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha;
b) Umunyamakuru agomba kuba amaze imyaka nibura ibiri ku bakora kuri TV, imyaka itatu ku bakora kuri radiyo n’abandika.
c) Kuba afite ikiganiro gihoraho kuri radiyo/ kuri TV. Ku wandika, agomba kuba yandika mu buryo buhoraho inkuru zisesenguye cyangwa zicukumbuye;
d) Ikiganiro cyangwa inkuru bigomba kuba bikoresha Ikinyarwanda kinoze kandi kiboneye. Ibiganiro bigomba kuba biyoborwa mu buryo bw’imbonankubone (adasoma);
e) Ikiganiro cyangwa inkuru, bigomba kuba byarakozwe mbere ya Gashyantare 2021;
f) Kuba afite nibura ibiganiro 5 cyangwa inkuru 5 byatangajwe kandi byaboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga.
INGENGABIHE N’UBURYO BWO KOHEREZA IBIGANIRO N’INKURU:
Inkuru 5 ku bandika cyangwa ibiganiro 5 mu majwi (radiyo)/mu majwi n’amashursho (TV) bizohererezwa INTEKO Y’UMUCO bitarenze ku wa 12 Gashyantare 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga hatangwa: inkuru muri PDF kubatarabitangarije kuri murandasi n’umurongo “links” (Youtube, Sound Cloud,…) ku bisigaye kuri aderesi zikurikira: [email protected] na kopi kuri [email protected] Hagomba kandi koherezwa umwirondoro mugufi (CV) w’umunyamakuru uherekejwe na fotokopi y’ikarita ye.
ISHIMWE:
Muri buri cyiciro hazatoranywa umunyamakuru umwe wahize abandi uzahabwa icyemezo cy’ishimwe ndetse n’agahimbazamutsi k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 FRW). Inteko y’Umuco izashimira kandi umunyamakuru wagaragaje kuba indashyikirwa mu gukoresha neza Ikinyarwanda imugenera icyemezo cy’ishimwe n’agahimbazamusyi kangana na miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).
Uburyo azatoranywa bigenewe akanama kihariye kazajyaho.
Bikorewe i Huye, ku wa 02 Gashyantare 2021
3. ITANGAZO RY’AMARUSHANWA Y’ABASHAKASHATSI BANDIKA KU KINYARWANDA
Kuva Ikinyarwanda cyatangira kwandikwa, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 abashakashatsi benshi bitaye ku myandikire yacyo, ku bikorwa byo kwegeranya mu nyandiko ubuvanganzo gihatse, ku rusobe rw’imiterere yacyo n’ubundi busesenguzi bugamije kukimenyekanisha no kugihesha agaciro. Abo bose bakwiye gushimirwa ku ruhare bagize mu kwita ku rurimi rwacu kavukire rukaba n’umurage wacu w’agaciro gakomeye.
Mu rwego rwo gushishikariza abashakashatsi gukomeza kubungabunga Ikinyarwanda, ku Munsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzaba tariki ya 21 Gashyantare 2021, Inteko y’Umuco izashimira umushakashatsi uzaba waragaragaje ibikorwa by’imena bigamije gusigasira no guteza imbere Ikinyarwanda mu bushakashatsi bwe.
ABAZAHEMBWA:
Umushakashatsi w’imena mu guteza imbere Ikinyarwanda bigaragarira mu nyandiko ye/ze
IBIZAGENDERWAHO:
a) Kuba ari Umunyarwanda
b) Kuba akiriho ku itariki ya 21 Gashyantare 2021
c) Kuba yaranditse nibura igitabo 1 mu Kinyarwanda no ku Kinyarwanda. Ibi bivuze ko igitabo kigomba kuba cyanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi kikavuga ku Kinyarwanda nk’ururimi.
d) Kuba igitabo kigaragaza : aho cyatunganyirijwe, umwaka cyasohokeyeho, amazina y’uwacyanditse, amazina y’ugifiteho uburenganzira. Kuba gifite inomero iranga ibitabo (ISBN) byaba akarusho
e) Kuba igitabo atari inyandiko y’ubushakashatsi irangiza icyiciro cy’amashuri (mémoire, thèse,..) runaka.
f) Kuba igitabo cyarasohotse muri iyi myaka 10 ya nyuma,
g) Kuba igitabo cyaranditswe biturutse ku bushakashatsi bwite bw’umwanditsi butegamiye cyangwa bwasabwe/bwatewe inkunga n’urwego uru n’uru cyangwa se cyaranditswe mu rwego rw’akazi .
h) Kuba igitabo kidahuriweho n’abanditsi. KOHEREZA IBITABO: Abashakashatsi bazohereza ibitabo byabo mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri: [email protected] bitarenze tariki ya 10 Gashyantare 2021
Inyandiko y’igitabo igomba kuba iherekejwe n’umwirondoro w’Umushakashatsi (mu Kinyarwanda).
IBIHEMBO:
Umushakashatsi uzahembwa azahabwa icyemezo cy’ishimwe n’igihembo cy’amafaranga Miriyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 FRW) azamufasha mu gutangaza no kumenyekanisha igitabo cye.