Inteko y’Umuco irashishikariza Abanyarwanda bashoboye kwitabira amarushanwa y’ikinamico

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ikinamico wizihiwa buri mwaka, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibinyujije mu Nteko y’Umuco yateguye amarushanwa y’abanditsi n’abakinnyi b’ikinamico. Insanganyamatsiko yatoranyijwe uyu mwaka igira iti: ‘Duteze imbere ikinamico mu bukungu bushingiye ku nganzo’.

Mu mwaka wa 1961 nibwo umunsi mpuzamahanga w’ikinamico watangiye kwizihizwa. Washyizweho n’ikigo mpuzamahanga cy’ikinamico ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO).

Wizihizwa ku italiki ku ya 27 Werurwe buri mwaka.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ikinamico bihuje n’inshingano z’Inteko y’Umuco zo kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhanzi, ubuvanganzo n’ubugeni bishingiye ku muco ni muri urwo rwego Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibinyujije mu Nteko y’Umuco uyu mwaka yateguye amarushanwa y’abanditsi n’abakinnyi b’ikinamico.

 

IBIZAGENDERWAHO:

  1. Abanditsi b’ikinamico
    a) Kuba ari Umunyarwanda;
    b) Ikinamico igomba kuba ari umwimerere w’umuhanzi;
    c) Kuba ikinamico itarigeze ijyanwa mu yandi marushanwa, itaratangajwe cyangwa ngo ibe yaranditswe bisabwe cyangwa bitewe inkunga n’urwego runaka.
    d) Kuba ari ikinamico itari uruhererekane (igomba kuba irangiye);
    e) Ikinamico igomba kuba yanditse mu Kinyarwanda kinoze;
    f) Ikinamico igomba kuba atari ngufi (sketch);
    g) Umwanditsi w’ikinamico yakwandika ku ngingo yihitiyemo idatokoza ingangagaciro n’umuco w’u Rwanda.

 

  1. Abakinnyi b’ikinamico
    a) Kuba ari Umunyarwanda;
    b) Kuba yarakinnye mu ikinamico yaciye mu bitangazamakuru bizwi kandi bikora ku buryo bwemewe n’amategeko (radiyo, tereviziyo) cyangwa yaratangajwe ku yindi mirongo (Youtube…);
    c) Kugaragaza izina ry’umukinnyi ndetse n’umukinamico (character/personnage) yigana;
    d) Kohereza ikinamico imwe (1) mu majwi cyangwa amajwi n’amashusho akinamo ari mu bakinnyi b’ingenzi;
    e) Ikinamico akinamo igomba kuba iri mu Kinyarwanda kinoze kandi idatokoza umuco w’Abanyarwanda.

 

INGENGABIHE N’UBURYO BWO KOHEREZA IBIHANGANO

- Advertisement -

Inyandiko z’ikinamico (ku banditsi) cyangwa imirongo (link) y’ikinamoco abakinnyi bakinamo bizohererezwa Inteko y’ Umuco bitarenze ku wa 13 Werurwe 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri aderesi ikurikira: rchacompetition@gmail.com.

-Hagomba kandi koherezwa umwirondoro mugufi (CV) w’umwanditsi cyangwa umukinnyi.

Muri aya marushwanwa hateganyijwe ibihembo kuri batatu ba mbere mu banditsi na batatu ba mbere mu bakinnyi bazahiga abandi, uwa mbere azahembwa ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 FRW) uwa kabiri ahembwe ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200.000 FRW)  naho uwa gatatu akazahembwa ibihumbi ijana y’ u Rwanda (100.000 FRW)

[dflip id=”405224″][/dflip]

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW