Abagore 2 n’umusore bafatanywe amafaranga y’amiganano

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge yafashe abantu batatu, abagore babiri n’umusore bakekwaho gutunga amafaranga y’amiganano asaga ibihumbi 390.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bafashwe uko ari batatu bari bafite asaga ibihumbi 390 y’amiganano

Ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 nibwo Mukandera Seraphine w’imyaka 28, Nyirambarushimana Chantal w’imyaka 35 na Dusengimana Eric w’imyaka 28 bafatanwe amafaranga y’amiganano ibihumbi 397 nk’uko Polisi ibivuga.

Bafatiwe mu Murenge wa Karenge, Akagari ka Kagamba mu Mudugudu wa Nkongi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku bufatanye n’abaturage kuko ari bo batanze amakuru.

Ati ”Abaturage bavuga ko babonaga abasore babiri bakunda kugenda mu rugo kwa Mukandera no kwa Nyirambarushimana kandi bagakunda kubona bahisha ibintu mu mirima ya bariya bagore bagira amakenga.”

Abaturage ngo babimenyesheje Abapolisi bajya mu rugo kwa Mukandera bahasanga umuti w’ubururu wifashishwa mu kwigana amafaranga, bamubajije ibijyanye n’amafaranga y’amiganono agira ubwoba amenya ko byamenyekanye ababwiza ukuri nk’uko CIP Twizeyimana yabitangaje.

CIP Twizeyimana avuga ko Mukandera avuga ko tariki ya 03 Mata 2021 uwitwa Manirafasha Onesphore (aracyashakishwa) yavuye mu Mujyi wa Kigali azanye amafaranga menshi ahaho  uwitwa Dusengimana Eric ibihumbi 227, Dusengimana yagiye kuyataba mu murima wa Mukandera.

Abapolisi bagiye muri uwo murima bataburuye basangamo koko amafaranga ibihumbi 227 y’amiganano.

CIP Twizeyimana avuga ko nyuma yo kubona ayo kwa Mukandera Abapolisi bagiye no kwa Nyirambarushimana Chantal kuko hari amakuru ko na we akorana na Dusengimana Eric na Manirafasha Onesphore.

- Advertisement -

Bagezeyo Nyirambarushimana ababwira ko  hari amafaranga  ibihumbi 170 y’amiganano yabikijwe na Manarifasha Onesphore bajya kuyataba mu murima kuko ngo hari umuti yari atarayasiga kugira ngo batangire kuyakoresha ku isoko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko nyuma yo gufata Mukandera na Nyirambarushimana hakurikiyeho gushakisha Dusengimana Eric na Manirafasha Onesphore, habonetse Dusengimana gusa.

Uyu Dusengimana avuye vuba muri Gereza nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’inkiko kubera guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bagize amakenga bakihutira gutanga amakuru yafashije Polisi gufata bariya bantu.

Yakanguriye abacuruzi n’abandi baturage muri rusange kujya babanza gushishoza igihe bahawe amafaranga y’inoti mashya kuko hari igihe usanga ari amiganano.

Abafashwe uko ari 3 bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Karenge.

 

Icyo itegeko riteganya

Ingingo ya 269 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko:

“Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).”

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW