Hari umugore watemwe mu mutwe “azizwa UBWOKO”, benshi bagaye uwabikoze

webmaster webmaster

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye ifoto y’umugore uri mu myaka iri hejuru ya 40 wakomeretse cyane mu mutwe, amakuru avuga ko yatemewe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, Umuseke wamenye ko abakekwaho buri bugizi bwa nabi bafashwe.

Amakuru avuga ko uwatemye uwo mugore yamujije ubwoko bwe

Umukobwa uriya mugore abereye nyinawabo yumvikana muri video yifashe anenga cyane uwatemye umubyeyi we.

Ati “Mureke ibintu nka biriya bya Jenoside iriya ni imitekerereze y’ubucucu. Biriya ni ibintu birimo ubujiji bwinshi gushaka kwica umuntu gusa ngo ni uko ari Umututsi, byongeye muri ibi bihe bikomeye aho kumufata mu mugongo urashaka kumushengura birenze.”

Muri iyo video uriya mukobwa avuga ko umubyeyi we yatemwe mu ijoro ryakeye ajyanwa kwa Muganga akaba “Yagaruye ubuzima.”

Ati “Ntibyakozwe n’umuntu mukuru wakoze Jenoside, byakozwe n’umuntu ungana natwe.”

Ku mbuga nkoranyambaga, haba kuri Whats App na Twitter abazikoresha banenze cyane uwakoze biriya ndetse basaba ko ubutabera bukora akazi kabwo.

Umuseke wagerageje kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Mme Umwali Pauline adusaba kwumwandikira ubutumwa bugufi ntaradusubiza.

- Advertisement -

Hari amakuru yizewe twamenye ko uwakoze biriya yafashwe.

Muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakunda kumvikana ibikorwa bibi bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru turacyayikurikirana….

UMUSEKE.RW