Abantu 44 bapfiriye mu birori bijyanye no kwemera Imana bibera muri Israel

Nibura abantu 44 baguye mu birori bijyanye no kwemera Imana ubwo habaga umubyigano mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Israel.

Impanuka yatewe n’umubyigano w’abantu benshi bitabiriye biriya birori

Abarenga 150 bakomereke muri iriya mpanuka yabaye ku bantu bari bitabiriye ibirori byo gusenga no kubyina byitwa Lag B’Omer festival, biba buri mwaka ku musozi witwa Meron.

Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Benjamin Netanyahu yavuze ko ibyabaye ari ikiza gikomeye, avuga ko akomeza gusengera abakomeretse.

Ibihumbi by’Abayahudi bafite ukwemera kw’idini ya Orthodox bari muri biriya birori bya mbere byitabiriwe n’abantu benshi kuva haduka icyorezo cya Coronavirus.

Amabwiriza menshi yo kwirinda icyorezo yakuweho muri Israel nyuma yo gukingira abaturage, gusa inzego z’ubuzima ziracyaburira abaturage ko Covid-19 igihari.

Mbere amakuru yavugaga ko ahagenwe abantu bicara haje kugira ikibazo ibyuma birahirima, ariko inzego z’ubutabazi zavuze ko impanuka yatewe n’umubyigano wabaye saa saba z’ijoro (1:00 a.m) muri Israel ku isaha mpuzamahanga ya GMT hari saa 22h00.

Nibura abantu 150 bakomerekeye muri iriya mpanuka nk’uko byemejwe na Magen David Adom ukuriye ibikorwa by’ubutabazi.

Abantu 38 bahise bapfira aho impanuka yabereye, abandi batandatu bazize ibikomere.

Perezida wa Israel Reuven Rivlin yanditse kuri Twitter ko yababajwe n’impanuka, ndetse akaba ari gusengera abakomeretse.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW