Adeline Rwigara natitaba Ubugenzacyaha hazakoreshwa amategeko – RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije Umuseke ko Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye gutumizwa nyuma y’uko tariki 12 Mata 2021 atitabye, uru rwego ruvuga ko atitabye hakoreshwa amategeko.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, avuga ko Adeline Rwigara yari yatumijwe tariki 9 Mata 2021 agomba kwitaba tariki 12 Mata 2021 ariko ntiyaboneka.

Yagize ati “Umwunganizi we Me Gatera Gashabana yanditse asaba ko umukiliya we yazitaba tariki 20 Mata 2021 kuko we atazaba ari mu Rwanda (kiriya gihe Adeline yari yatumijwemo) kandi RIB yarabimwemereye.”

Umuseke wamubajije ibyaha aregwa, Umuvugizi wa RIB asubiza ko nyiri ubwite azabimenyeshwa ahageze.

Ati “Si ngombwa ko bijya mu itangazamakuru.”

Ku mvugo za Adeline Rwigara wabwiye Radio Ijwi rya America tariki 8 Mata 2021 ko atazitaba ari mu cyunamo no kwibuka abe bishwe muri Jenoside.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yagize ati “Na byo ni ugutegereza, ariko ko hakurikizwa amategeko.”

Mu kiganiro Mukangemanyi Adeline Rwigara yahaye ijwi rya America tariki 8 Mata 2021, avuga ko nta mpamvu azi yo gutumizwa na RIB.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yavuze ko ari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibuka “umutware we” Assinapol Rwigara, we yemeza ko “yishwe muri Gashyantare 2015.”

Ayo magambo yavugiwe ku mbuga nkoranyambaga, Umunyamakuru Mutagomwa w’Ijwi rya America abaza Adeline Rwigara niba ari we wayavuze, undi akabyemera avuga ko igihe cyose yayasubiramo.

Muri ayo magambo Adeline Rwigara “ashinja Leta ko yishe umugabo we” nyamara urupfu rwe byaremejwe ko rwatewe n’impanuka.

Uyu Adelina Rwigara akavuga ko we ibyo yabonye bitandukanye n’impanuka kandi yabisubiramo.

Avuga ko hari ibindi yanze kuvuga kuko igihe kitaragera ariko ko nikigera azabivuga.

Gusa yabwiye ijwi rya America ko atazi niba ibyo yavuze ari byo yatumurijwe gusobanurira Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Adeline Rwigara yabwiye Ijwi rya America ati “Ntabwo nzava ku ijambo navuze kuko ntabwo byari uburimanganyi, kandi sinzareka gukurikirana abange barenganye nibashaka nibarambike ubugome hasi kuko mu ijuru hari Imana itabara kandi itarebera.”

Ayo magambo akavuga ko ari ay’ubuhanuzi.

Muri 2018 Mme Adeline Rwigara yarekuwe n’Urukiko Rukuru rumuhanaguyeho ibyaha yaregwaga.

UMUSEKE.RW