Gen Ibingira na Lt Gen Muhire bafunzwe ‘bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19’

webmaster webmaster

Ubuvugizi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeje ko abasirikare bazwi muri RDF n’amateka yo kubohora igihugu, Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire bafunzwe kubera imyitwarire idahwitse irimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Gen Fred IBINGIRA ni we Mugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Gen Ibingira ukuriye Inyeragutabara yafunzwe tariki 7 Mata 2021 nyuma y’uko mbere yaho ho iminsi itatu yari yitabiriye imihango y’ubukwe ijyanye no Gusaba no Gukwa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rwivanga yemereye the NewTimes amakuru y’ifungwa ry’aba basirikare b’ibigwi mu ngabo z’igihugu.

Ati “Ni byo ba Jenerali barafunze kubera gufatirwa mu bikorwa by’imyitwarire idahwitse.”

Ku wa kabiri tariki 27 Mata 2021 Lt Col Rwivanga ubwo yaganiraga na The NewTimes yavuze ko ingabo z’u Rwanda RDF mu mabwiriza yazo zigomba kuba intangarugero.

Avuga ko ba Jenerali barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Lt Col Rwivanga yavuze ko aba basirikare batazagezwa mu nkiko kuko kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bidafungirwa ariko ngo igihe bazamara muri kasho za gisirikare byo bizagenwa n’inzego.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

The NewTimes ivuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi ku ya 7 Mata 2021  nyuma y’uko yitabiriye ibirori by’ubukwe mu Kagari ka Butare, mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye nyamara iyo mihango irabujijwe mu ngamba zijyanye n’amabwiriza agamije kurinda abanyarwanda COVID 19.

Hemewe imihango Gusezerana imbere y’amategeko, no mu Rusengero nabwo hakajyamo abantu bake kandi bubahirije amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Lt Gen Muhire we yatawe muri yombi ku ya 24 Mata muri Pegase Resort Inn iri ku i Rebero, mu Karere ka Kicukiro muri Kigali, aho we n’abandi 33 banywaga inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Gen Ibingira ni Umuyobozi mukuru w’Inkeragutabara  (Force Reserve), naho Lt Gen (Rtd) Muhire, we yahoze ari Umuyobozi w’inkeragutabara, anaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, yavuye mu mirimo yakoraga mu 2014.

The NewTimes ivuga ko hari Abapolisi bakuru barimo Uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo n’i Huye batawe muri yombi.

Ku wa kabiri tariki 27 Mata 2021, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yatangaje ko Lt Gen (Rtd) Muhire mu bafatanywe na we harimo Abapolisi 12.

Yavuze ko mu iperereza ryakozwe basanze Abapolisi babiri barimo uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo (RPC) CSP Francis Muheto n’ukuriye Polisi mu Karere ka Huye (DPC) SSP Gaton Karagire baramenye ibirori Gen Fred Ibingira yitabiriye ntibatanga amakuru.

Polisi ivuga ko abasivile bafatanywe na bariya bo mu nzego z’umutekano batanze amande bararekurwa.

IVOMO: The NewTimes

UMUSEKE.RW