Muhanga: Abafashamyumvire mu bworozi bagenewe inkoko 5640

webmaster webmaster

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyahaye aborozi b’amatungo magufi inkoko 5640 n’ingurube 5 basabwa kuzishinganisha hirindwa igihombo.

Bahawe n’amagare azabafasha mu kazi ko kugera ku bandi borozi

Ni aborozi 18 barimo aborora inkoko n’ingurube bise abafashamyumvire ni bo RAB yoroje inkoko 5640 kugira ngo bakore uyu mwuga mu buryo bwa kijyambere.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango Kayumba John avuga ko buri mufashamyumvire azajya ahabwa inkoko 120 zitanga inyama, akongerwa izindi 350 zitera amagi.

Kayumba yagize ati: ”Twifuza ko bajya bahugura aborozi bagenzi babo  kuva umushwi uvuka kugeza ugeze mu rwego rwo gutera igi, cyangwa ugeze ku rugero rwo gutanga inyama.”

Kayumba yanavuze ko usibye guhabwa izo nkoko, buri mufashamyumvire kuri 6 borora ingurube azajya ahabwa 5 zirimo inyagazi 4 n’isekurume 1, ibi byose bigamije guteza imbere gahunda y’ubworozi bwa kijyambere bivuye muri gakondo bamwe mu borozi bagitsimbarayeho.

Inkoko zahawe aborozi

Mujyambere Jules umwe muri aba borozi, avuga ko afite inkoko 1000 ashaka gukora kinyamwuga avuga ko izi nkoko yifuza ko zaba zororotse zikikuba inshuro ebyeri mu gihe gito.

Yagize ati: ”Batwigishije ko kwishyirahamwe ari byo bizihutisha iyi gahunda yo korora bya kijyambere.”

Umukozi ushinzwe Ubworozi  mu Karere ka Muhanga Kayiranga Calliope yavuze ko korora bya kijyambere ari kimwe, gushinganisha amatungo kikaba ikindi.

Yasabye aba borozi ko bashyira amatungo bahawe mu bwishingizi kugira ngo birinde ibihombo bagenzi babo bagiye bahura na byo mbere y’uko iyi gahunda itangira.

- Advertisement -

Ati: “Twumvikanye ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka baba barangije gushyira amatungo mu bwishingizi ‘bihereyeho’.”

Inkoko ihagaze agaciro ka Frw 5000 umworozi asabwa kwishyura 165 Frw gusa, Leta ikamwunganira  40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Mu gihe ufite ingurube igura ibihumbi 400, nyirayo yishyura 60% y’ikiguzi cy’ubwishingizi, Leta ikamwishyurira 40%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.