Gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi u Rwanda ruzakina na Mali ku ikubitiro

webmaster webmaster

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ryashyize hanze amatariki azaberaho imikino ya mbere yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizabera  muri Qatar umwaka utaha wa 2022.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda E

Muri iyi mikino yo gushaka itike, u Rwanda ruri mu itsinda E, ririmo Mali, Uganda, na Kenya. Muri iri tsinda hazabamo imikino ibiri ibiri kuri buri gihugu, guhera mu kwezi kwa Kamena.

Umukino wa mbere w’u Rwanda uzaba hagati ya tariki 5-8 Kamena 2021, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi izakirwa na Mali i Bamako. Hagati ya tariki 11-14 Kamena u Rwanda ruzakira Kenya i Kigali.

Hagati ya tariki 1- 4 Nzeri 2021 Amavubi azakira igihugu cya Uganda, hanyuma kandi hagati ya Tariki 5-7 Nzeri Uganda yakire Amavubi.

Hagati ya tariki 6-9 Ukwakira 2021 u Rwanda ruzakira Mali i Kigali mu mukino wo kwishyura, ruhite rujya gukina na Kenya umukino wa nyuma mu itsinda hagati ya tariki 10-12 Ukwakira 2021.

Mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022 by’umwihariko ku mugabane w’Afurika, harabarwa amatsinda 10 agomba kuvam amakipe 10 azahura mu ijonjora rya kabiri, na yo akikuramo amakipe atanu azahagararira umugabane.

Ikipe ya Mali ni yo ihabwa amahirwe iri ku mwanya wa 54, Uganda (83), Kenya (104), naho u Rwanda (133).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

ISHEMA Christian /UMUSEKE.RW