Muhanga: Abatuye i Gahogo bahangikishijwe n’umuhanda w’amabuye wangijwe n’imodoka nini

webmaster webmaster

Imodoka nini zitunda ibitaka byo gusiba umukoki zangije umuhanda w’amabuye i Gahogo, abahatuye bavuga ko bibateye impungenge ko izo modoka zishobora kunyerera zikabasenyera inzu.

Abaturiye uyu muhanda, bavuga ko batewe impungenge ko imodoka nini zishobora kunyerera zikabasenyera inzu

Imodoka zasenye umuhanda w’amabuye ni iza Kampani yahawe isoko yo gusiba umukoki muremure wari watangiye gusenyera abaturage no mu Mudugudu wa Nyarucyamu I.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu muhanda w’amabuye imodoka zangije, bari bawuhawe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubunyereri mu gihe cy’itumba no kugabanya ivumbi mu gihe cy’impeshyi nk’uko babyemeza.

Bakavuga ko gusiba uyu mukoki bigiye kubangiriza iki gikorwa remezo bari bahawe.

Mfitumukiza Jean Paul ati: ”Ubusanzwe umuhanda ni wo uhenze kuruta gusiba umukoki, amafaranga uzatwara bongera kuwusana azaruta kure ayo Akarere kagiye kwishyura Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo gusiba umukoki.”

Uyu mugabo avuga ko usibye no kuba Leta igiye gutakaza amafaranga menshi yo kuwusana, inzu ziri hafi y’umuhanda zibateye impungenge ko zasenyuka igihe cyose muri ibi bihe by’imvura.

Yanavuze ko abatunze imodoka basigaye baziraza ku baturanyi kure y’aho batuye cyangwa kuri Sitasiyo zicuruza amavuta.

Akavuga ko hari gukoreshwa imodoka ntoya kugira ngo zitunde ibitaka ariko zidasenye umuhanda, nubwo gusiba umukoki byari bikenewe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwa remezo, ubutaka n’imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko bagiye kureba uko uyu muhanda ukorwa n’aho ingengo y’imali uzatwara iva.

Yagize ati: ”Ejo nagiye kuwusura nsanga warangiritse cyane, nubwo tutarabinoza ariko ndumva twasaba rwiyemezamirimo wawusenye kongera kuwubaka.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko bazakorana ibiganiro n’izindi nzego bakorana kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti mu maguru mashya.

Ubwo twakoraga inkuru ijyanye no gusiba umukoki, Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko itaka n’amabuye na serivise bizatwara miliyoni 320Frw.

Bamwe mu bafite ubumenyi mu ikorwa ry’imihanda bavuga ko ahangiritse hashobora gutwara miliyoni zirenga ebyeri.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.