Umubyeyi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza yagaragaje uruhare rwe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu muvugo, ashishikariza abandi bafite ubumuga butandukanye kwitinyuka no kwifatanya n’ abandi mu bihe byose kuko bashoboye.
Muhorakeye Marie Pucherie yavutse mu mwaka wa 1970, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza.
Ubumuga bwe bwatangiye afite imyaka 6, aho yigaga mu mashuri abanza yabwiwe ko byaje gutyo gusa atigeze abuterwa n’ubundi burwayi.
Yamenye ko afite impano yo kuvuga imivugo ubwo yabibwirwaga n’abo yandikiraga dore ko atavugaga neza ndetse ntanumve.
Yagize ati:
“Maze kugira imyaka 29 nibwo natangiye kujya nandika iy’ubukwe hari nk’ubukwe bwabaye mu muryango, ndetse no mu kazi ntangira kujya nyisoma nk’iyo habaye Umunsi w’umurimo. Gusa nabanje kujya nyandika nkayishyira muri cadre nkayitanga nk’impano, nyuma abo nayihaga ni bo bansabye kuzajya nyisoma..”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, uyu mubyeyi yatanze ubutumwa mu muvugo yahimbye.
Mu ijwi risaba gutega amatwi cyane kubera ubumuga afite hari aho agira ati:
“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, dushyigikira ibyiza tugenda tugeraho, ni twebwe Abanyarwanda bireba, nta munyamahanga uzava hanze ngo aje kurwubaka, nidufatanyiriza hamwe, kandi nta n’uzaturuka hanze ngo aje kurusenya.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati kandi,
“Banyarwanda Banyarwandakazi, tube abarinzi b’amahoro n’umutekano bya mugenzi wacu, tube abarinzi b’ibyiza tugenda tugeraho, twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo kuzajye tubona aho duhera dusobanura ibyabaye, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.”
Kuri ubu u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho hifashishwa ikoranabuhanga, uyu mubyeyi yifashe amashusho maze ayatambutsa ku mbuga nkoranyambaga no mu nshuti n’abavandimwe.
Ubutumwa bwo kwibuka atanga, agira ati:
“Ubutumwa natanga ni uko twese abanyarwanda, twahora twibuka ibyaye muri Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, kugira ngo itazongera kubaho, tukibuka twiyubaka, twubaka n’igihugu cyatubyaye, ikindi nasabaga abantu ko bajya bumva ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi. Nabo kandi Bakitinyuka.”
Kuri ubu Muhorakeye Marie Pucherie arubatse, afite abana babiri, batuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro ni umukozi w’Ibitaro by’Intara biherereye i Rwamagana.
Arien Kabarira Urwibutso/ UMUSEKE.RW