IJAMBO RYA CESTRAR RIJYANYE N’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO / 2021

webmaster webmaster

Bakoresha, Bakozi bagenzi banjye, bafatanyabikorwa mwese, tubanje kubifuriza Umunsi Mukuru mwiza w’Umurimo wizihizwa kw’isi hose buri tariki ya 01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, Abakoresha n’Abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo n’uburenganzira bw’abakozi, bakareba ibibazo byagaragaye mu bihe bishize, bigashakirwa umuti ukwiriye kugirango umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.

Ni umunsi utwibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira guhagararira no kuvuganira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukanwa mu kazi hirengagijwe amategeko abarengera.

Nk’uko byagenze mu mwaka ushize, twongeye kwizihiza umunsi mukuru w’umurimo turi mu bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya CORONA VIRUS. Ibi rero bigatuma Abakozi, Leta n’Abakoresha badashobora guhurira hamwe ngo bizihize uwo munsi neza nk’uko byari bisanzwe.

Tukaba tuboneyeho umwanya wo gushimira Leta y’U Rwanda n’abafatanyabikorwa ku ngamba zikomeje gufatwa zo guhangana n’icyorezo cya CORONAVIRUS harimo no gutanga inkingo ku baturage.

Ibi n’ubwo bigira ingaruka ku bukungu n’umurimo, biratanga icyizere cyo kuzahashya iki cyorezo, ubuzima n’imibereho myiza bikaba bishobora kuzagerwaho mu gihe cya vuba.

Kimwe no mu bindi bihugu, indwara ya COVID 19 yazahaje ubukungu tutibagiwe umurimo n’imibereho y’abakozi. Tukaba na none dushima Leta y’Urwanda yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu ku bagizweho ingaruka (Recovery Fund), tukaba dusaba ko icyo kigega cyafasha n’abakozi bazahajwe bikomeye na COVID 19, cyane cyane abatakaje umurimo n’umushahara wari ubatunze n’imiryango yabo.

Dufashe uyu mwanya kandi ngo dushimire byimazeyo abakozi bagenzi bacu bari imbere ku rugamba (Front line workers) rwo guhangana n’iki cyorezo no kwita ku barwayi, hatirengagijwe ko nabo bashobora kugira ibyago byo kwandura COVID 19.

Turashima ko bashyizwe imbere mu bagomba kubona urukingo ariko turanasaba ko harebwa uburyo bagenerwa ishimwe duhereye cyane cyane ku bakozi bakora mu bigo byihariye byo kuvura indwara ya COVID 19.

Bitewe n’ingamba zinyuranye zo kwirinda COVID 19 harimo n’iya « Guma mu rugo » no kugabanya ingendo zitari ngombwa, byinshi byarakozwe mu gushaka uko abakozi bakoroherezwa gukomeza gukora bari mu rugo bakoresheje ikoranabuhanga, ndetse n’izindi ngamba zafashwe zo gutanga serivisi, guhererekanya amafaranga, gufasha abanyeshuri gukomeza gukurikira amasomo bari mu rugo, n’ibindi.

- Advertisement -

Ni ibyo gushimwa cyane, ariko byagaragaye ko ikiguzi cya murandasi (internet) kiri hejuru kandi itagera mu bice byose by’igihugu. Inzego zibishinzwe zikwiye kubyongeramo imbaraga n’ubushobozi, igihugu cyacu kigakomeza kuba mu biri kw’isonga mu gokoresha no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “DUTEZE IMBERE UMURIMO, ISOKO YO KUZAHURA UBUKUNGU NO KWIHUTISHA UMURIMO” ; nibyo koko umurimo unoze ni isoko yo kuzahura ubukungu muri rusange, ukanahesha agaciro uwukora (Decent work / Travail décent).

Turashima cyane gahunda ya Leta yo guhanga imirimo mishya buri mwaka, ariko dusanga hakwiye no gushyirwaho uburyo bwo kugenzura no gukurikirana uko iyo mirimo ikorwa, icyo imariye abayikora n’igihugu muri rusange mu kuzahura ubukungu n’imibereho myiza y’abakozi, hadashingiwe gusa ku mibare y’imirimo yahazwe buri mwaka. Ibyo bizafasha ko hahangwa imirimo myinshi kandi myiza (Quality jobs).

Nubwo turi mu bihe bidasanzwe, dufite ikizere ko uru rugamba tuzarutsinda, icyorezo tukagihashya, ubuzima busanzwe n’ihumure bikagaruka mu gihugu. Niyo mpamvu ku munsi nk’uyu tutabura kugaruka kuri bimwe twagaragaje umwaka ushize bitabonewe ibisubizo, n’ibindi tubona byafasha mu guteza imbere umurimo mu Rwanda:

  • Dukomeje gusaba ko Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo (Minimum wage) ritangazwa mu gihe cya vuba, bityo hakamenyekana umushara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abakozi. Kutawugira bituma bamwe mu bakozi bakomeza guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biriho kw’isoko (coast of  living), cyane ko ariwo wakagombye gushingirwaho mu gihe habaye imishyikirano hagati y’umukozi n’umukoresha ku bijyanye n’umushahara. Iki kandi ni kimwe mu bishobora kuzongera ibibazo bizaterwa n’ingaruka za COVID 19 ku bukungu. Turasaba ko n’andi mateka asigaye yo kuzuza itegeko ry’umurimo yatangazwa.

 

  • Ibihe turimo byatwigishije byinshi harimo no kugira umuco wo kuzigama (Saving), tukaba dushishishikariza abakoresha bose guha abakozi Kontaro z’akazi (Employment contract) no kubahemba umushahara binyujijwe muri Bank nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kubafasha kugira umuco wo kwizigamira.

 

  • Igice kinini cy’abakozi mu Rwanda kiri hejuru ya 80% kibarizwa mu mirimo itanditse (Informal sector) , aba bakozi bahura n’ibibazo byinshi harimo no kutoroherezwa mu bwiteganyirize bw’abakozi (Social Security) bitewe ahanini n’imiterere y’itegeko rirebana n’ubwiteganyirize bw’abakozi ; turasaba Leta ko yashyiraho gahunda yo guhindura imiterere y’iyo mirimo hagamijwe kugira imirimo myinshi yanditse kandi irengerwa n’amategeko (Transition from Informal to Formal Economy) ; uretse guhindura ubuzima bw’abakozi, byanazamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu misoro , n’ibindi.

 

  • Dushingiye ku bibazo abakozi bakomeje guhura nabyo muri ibibihe bya COVID 19, turasaba ko ku bufatanye hagati y’Abakoresha, abahagarariye Abakozi na Leta binyuze muri MIFOTRA na RSSB hatangizwa inyigo yo kureba uko hashyirwaho ikigega kirengera umushahara mu bihe bidasanzwe no mu gihe umukozi atakaje umushahara agitegereje kubona undi murimo; birashoboka kandi twiteguye gutanga umusanzu wacu haba mu bitekerezo, gushishikariza abakozi duhagarariye kwitabira iyo gahunda, n’ibindi…

 

  • Turashima intambwe yatewe ku bijyanye no kongera amafaranga ya pansiyo hitawe cyane ku bafata amafranga macye cyane, ariko nkuko twakunze kubigaragaza, n’ubundi benshi ntacyo abamarira; niyo mpamvu twongera gusaba ko hajya hakorwa inyigo mu gihe kigufi hakagira ikiyongera hagendewe ku gaciro k’ifaranga ry’Urwanda , bityo amafaranga ya pansiyo atangwa agashobora kugirira akamaro abayahabwa.

 

  • Turasaba kandi ko ingingo y’itegeko igena imyaka mirongo itandatu y’amavuko (60 years) kugirango umuntu agire uburenganzira kuri pansiyo ye yavugururwa kuko dusanga ari myinshi, igashyirwa kuri 55 (55 years), bityo hakirindwa ko abakozi batinda mu kazi kandi rimwe na rimwe batagifite imbaraga zihagije ngo batange umusaruro ukwiye; ibi nkuko byifujwe na benshi natwe tukaba tubishyigikiye ku mpamvu eshatu , arizo :

 

– Guha umukozi amahirwe yo kujya mu kiruhuko ku bushake agifite n’ imbaraga zo kuba yakwirwanaho mu buzima.

– Guha amahirwe abakozi bagiye batakaza imirimo bakiri bato kubera amavugurura agenda akorwa haba muri Leta haba no mu bikorera, bityo ntibategereze igihe kirekire ngo babone pansiyo yabo.

– Leta yaba ibonye uko yinjiza mu kazi urubyiruko rwinshi rurangiza amashuri .

  • Amavugurura y’inzego za Leta yaratangiye, turasaba ko yakomeza gukorwa mu mucyo hirindwa akarengane ako ariko kose kandi abatakaje imirimo bagafashwa kubona igikomeza kubabeshaho binyuze mu mahugurwa yo kwihangira imirimo mishya no koroherezwa kubona inguzanyo ku nyungu iri hasi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo wizihijwe kandi nyuma gato hizihijwe umunsi wo kuzirikana k’Ubuzima n’Umutekano ku Kazi wizihizwa buri mwaka tariki ya 28 Mata. Insanganyamatsiko yumvikanyweho n’amasendika uyu umwaka iragira iti: RENGERA UBUZIMA KU KAZI (SAUVEZ DES VIES AU TRAVAIL / SAVE LIVES AT WORK).

Tariki ya 28 Mata, ni umunsi wahariwe kwibuka no kuzirikana ku bakozi batakaje ubuzima bwabo, abakomeretse cyangwa abanduye izindi ndwara zinyuranye bikomotse ku kazi bakora. Uyu munsi kandi ni uburyo bwo kwibutsa ko inyinshi muri izo mpanuka n’indwara bishobora kwirindwa.

Muri ibi bihe twugarijwe n’icyorezo cya CORONA VIRUS, hari abakozi batakaje ubuzima, abandi bakandura indwara ya COVID 19 mu gihe bari mu kazi ko kurengera ubuzima bw’abandi. Abo bose turabazirikana kandi tugomba kubaha icyubahiro kibakwiriye.

Ubuzima n’umutekano ku kazi ni Uburenganzira bw’ibanze (Droit fondamental au travail / Fundamental right at work), turasaba ko kurengera ubuzima bw’abakozi ku kazi bishyirwamo imbaraga, amategeko akubahirizwa, abakozi bagahabwa ibikoresho bya ngombwa kandi bihagije byo kubarinda. Abagenzuzi b’umurimo n’izindi nzego bagafasha gukurikirana uko byubahirizwa buri gihe, ariko by’umwihariko muri ibibihe bya COVID 19.

Twifatanyije kandi n’abandi bakozi bose kw’isi dusaba ko indwara ya COVID 19 yashyirwa ku rutonde rw’indwara z’akazi (Maladie professionnelle / Workplace disease), bityo abakozi bayandura bari mu kazi bagahabwa indishyi (Indemnisation des victimes de la COVID 19 sur le lieu du travail / Compensation for affected COVID 19 victims at the workplace)

Tubifurije mwese kugira umunsi mukuru mwiza w’Umurimo. CESTRAR