Imirwano ishingiye ku mazi imaze kugwamo 13

Abantu 13 bamaze gupfa abandi barakomeretse mu gihe abagera ku 10 000 bimuwe aho batuye kubera amakimbirane ashingiye ku mazi yateje imirwano ikomeye hagati ya Kyrgyzstan na Tajikistan.

Ibihugu byombi bihora mu makimbirane adashira

Imirwano yatangiye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru buri ruhande rutera urundi amabuye nyuma y’uko amazi bahuriyeho ku rubibi yashyirwaho ibyuma bifata amashusho (cameras).

Nyuma y’imirwano ibihugu byumvikanye ko ihagarara ndetse ingabo za buri gihugu zigasubira inyuma kure y’ahabereye imirwano ariko bisa n’aho kurasana bigikomeje nk’uko BBC ibyemeza.

Imibare y’abaguye muri ariya makimbirane iyatangajwe ni iyo ku ruhande rwa Kyrgyzstan mu gihe ku ruhande rwa Tajikistan imibare y’abahaguye itazwi.

Ibinyamakuru byaho muri bivuga ko hapfuye abantu 10 abandi 90 barakomereka.

Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inzu zahawe inkongi y’umuriro ziri gushya.

Biriya bihugu bipfa agace kari mu Ntara ya Batken muri Kyrgyzstan.

Umuyobozi wa kariya gace ka Batken yavuze ko impande zishyamiranye zumvikanye ko ibikoresho bifata amashusho byashyizwe ku mazi basangiye bivanwaho, ariko igihugu cya Tajikistan kirabyanga.

Amakuru avuga ko abarinda imipaka binjiye mu makimbirane ibintu birushaho kudogera.

- Advertisement -

Ku wa Kane ingabo kuri buri ruhande zatangiye gukozanyaho, ariko nyuma y’igihe kuri uriya munsi hatangazwa agahenge ko guhagarika imirwano ku isaha ya saa mbili z’ijoro (20h00) ndetse ingabo zisabwa gusubira mu birindiro byazo.

Ukuriye Polisi mu Ntara ya Batken yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko kurasana byakomeje nijoro ariko amasasu atari menshi.

Yavuze ko abarasana ari abasirikare n’abaturage kuri buri ruhande.

Hakunze kubaho amakimbirane ashingiye ku kuba ibimenyetso by’imipaka bitameze neza hagati ya Kyrgyzstan na Tajikistan kuva ibihugu byombi byakwigenga mu 1991 bitandukanye n’Ubumwe bw’Abasoviyete (URSS).

Kuri uyu wa Gatanu igihugu cya Tajikistan cyemeye guhagarika imirwano mu itangazo ryanyujije ku rubuga rw’Ibiro bishinjwa itumanaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

BBC

UMUSEKE.RW