Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Karongi: Isoko nyambukiranyamipaka rimaze igihe ripfa ubusa rigiye gukorerwamo
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Karongi: Isoko nyambukiranyamipaka rimaze igihe ripfa ubusa rigiye gukorerwamo

webmaster webmaster 03/04/2021 2:13

Inzu y’ubucuruzi yubatswe ku isoko mpuzamipaka rya Ruganda mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, yari imaze igihe yaruzuye idakorerwamo kuri ubu yabonye abagiye kuyikoreramo nyuma yo kugaragarizwa amahirwe ahari.

Iri soko ryari rimaze igihe nta muntu urikoreramo

Gukorera muri inzu bizafasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko iba yaratangiye gukorerwamo mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020 biza guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Ni inyubako y’ubucuruzi igizwe n’ibyumba 20 ikaba yari imaze igihe kirenga umwaka n’igice idakorerwamo.

Ku wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, nibwo ibikorwa byo gutangira kuyikoreramo byatangijwe ku mugaragaro aho bamwe mu bacuruzi bayifashemo ibyumba bavuga ko bazayibyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF mu Karere ka Karongi, Abimana Mathias avuga akamaro iki gikorwa kizamarira abazahakorera n’abaturage muri rusange by’umwihariko Abanya-Karongi.

Ati “Iki ni igikorwa cyiza kizagirira akamaro abaturage n’abikorera muri rusange, ubu bigiye gutuma ubuhahirane n’abaturanyi bacu muri Congo cyane cyane abo ku kirwa cya Ijwi, ubundi bazaga bagatwara ibiribwa n’amatungo, turashaka ko n’ibindi bicuruzwa bazajya babibona byoroshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile, avuga ko icyadindije ibikorwa byo gukorera muri iyi nzu y’ubucuruzi ari uko abantu batumvaga amahirwe ahari.

Ati “Aha ni ahantu heza habereye ubucuruzi nyambukiranyamipaka twagakwiye kuba twaratangiye kera muri gahunda, ariko Covid-19 na yo yadukomye mu nkokora cyane, … turasaba abafashe ibyumba gutangira  gukora kuko ntiwavuga ngo ahantu ubucuruzi ntibuzagenda utaratangira.”

- Advertisement -

Mu byumba 20 bigize iyi nzu, 12 muri byo byahise bibona abazabikoreramo ndetse n’ikindi cyumba kinini cy’ububiko ababihawe bahawe ukwezi kw’igerageza nyuma yaho bakabona gutangira kujya batanga ubwishyu bw’ikode.

Abazakodesha bazajya bishyura ushinzwe kuri cunga (property manager). Mu byadindije isoko gukorerwamo abacuruzi bavuga ko ryubatswe kure y’Umugi.

Isoko ryuzuye ritwaye akayabo karenga miriyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abazakorera mu isoko bahawe ukwezi kumwe kw’igerageza bagakora batishyuye ikode
Abacuruzi bavuga ko iriya nzu bagiye kuyibyaza umusaruro

Sylvain Ngoboka / Umuseke.rw/Karongi

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

TAGGED: #Rwanda #MINICOM #Karongi
webmaster 03/04/2021 2:13 03/04/2021 2:13
Share
Inkuru ibanza Umugore n’umugabo banganya ububasha mu rugo, ariko Itegeko hari abataryubahiriza
Inkuru ikurikira Gatsibo: Abatuye santire ya Rwagitima barasaba ko ishyirwamo amatara yo ku muhanda
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?