Gatsibo: Abatuye santire ya Rwagitima barasaba ko ishyirwamo amatara yo ku muhanda

webmaster webmaster

Abaturage bakorera ibikorwa bitandukanye mu isantire y’ubucuruzi ya Rwagitima iherereye mu Murenge wa rugarama mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bahangayikishijwe no kuba iyo bigeze nijoro baba bari mu mwijima, bakaba basaba ko yashyirwamo amatara yo ku muhanda kugira ngo bifashe abaturage bahatuye gukomeza iterambere.

Santire ya Rwagitima iri ku muhanda Kagitumba – Kayonza -Rusumo

Abaturage basaba ko iyi santire yashyirwamo amatara yo ku muhanda, kuko umwijima wa nijoro ushobora gutiza umurindi ubujura, cyangwa ibindi bikorwa biteza umutekano muke.

Nzishimananayo Antoine yagize ati: “Birwakwiye ko hagira igikorwa iyi santire igashyirwamo amatara kuko birabangamye kandi ubona ifite ibikorwa bigaragara.”

Nzamwita Alphonse yagize ati: “Iyo bigeze nijoro ntihagaragara, urabona rero ibi bishobora gutiza umurindi n’abashaka kutwiba nk’abacuruzi, birakwiye ko badushyiriramo amatara umutekano ukaba wose.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko hari gahunda yo gushyira amatara yo ku muhanda mu dusantire twose dukora ku muhanda wa Kagitumba – Kayonza -Rusumo, bityo ko ntampungenge abaturage bagakwiye kugira.

Manzi Theogene umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yagize ati: “Muri gahunda yo gukora umuhanda Kayonza-Kagitumba-Rusumo harimo na gahunda yo gushyiraho amatara, bityo tukaba tunatekereza yuko na rwagitima yagenderamo.”

Iyi santire  ya Rwagitima ni imwe mu bigaragara ko zifite urujya n’uruza rw’abantu bakoreramo imirimo itandukanye.

Uretse kuba abayikoreramo basaba amatara yo ku muhanda, banasaba gare y’ikitegererezo ngo kuko usanga imodoka zitwara abagenzi ntaho guhagarara zifite.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Abatuye hano bavuga ko nijoro haba hari umwijima nubwo agace kabo karimo amashanyarazi

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE.RW/Ngoma