Urubanza rwa za Miliyari zibwe Leta: Abahoze ari PS muri MINECOFIN na MININFRA bahanishijwe gufungwa imyaka 6

webmaster webmaster

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije ibyaha abari Abayobozi Bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo rutegaka ko bafungwa imyaka itandatu kubera ibyaha bakurikiranyweho byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo butari bwo.

Rwamuganza Caleb ari mu Rukiko yisobanura ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe tariki 31 Werurwe 2021, rwemeje ko RWAKUNDA Christian wabaye Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA),  RWAMUGANZA Caleb wabaye Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na SERUBIBI Eric wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority) bahamwa n’ibyaha 3 baregwa.

-Kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro
-Kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo
-Kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta.

Kabera Godfrey wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), na we yahamwe n’ibi byaha.

Urukiko rwahanishije RWAKUNDA Christian, RWAMUGANZA Caleb, SERUBIBI Eric na KABERA Godefrey igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu (6) n’ihazabu ya Frw 3.000.000, kuri buri wese.

Rwanzuye ko RWAKUNDA Christian, RWAMUGANZA Caleb, SERUBIBI Eric na KABERA Godefrey basubiza arenga miliyari 1.8Frw mu isanduku ya Leta (Frw 1.804.727.200).

Muri uru rubanza abanda baregwaga ni umunyemari RUSIZANA Aloys nyiri inzu yaguzwe ku gaciro itari ikwiye na Sosiyete ye A et P ltd ndetse n’Umuganagaciro w’umwuga, MUNYABUGINGO Bonaventure aba bo bagizwe abere.

Urukiko rwategetse ko imitungo itimukanwa y’umunyemari Rusizana Aloys ifatirwa ryayo rirangira ariko imitungo ye yimukanwa ikaba ikomeza gufatirwa.

 

- Advertisement -

Bahombeje Leta asaga miliyari 2.3Frw

Ubushinjacyaha bwemeza ko aba bagabo baregwa bahombeje Leta asaga miliyari 2.3Frw.

Buvuga ko abaregwa bagurishije Leta inzu iri Kacyiru ikaba yari iy’umunyamari Rusizana Aloys, asaga miliyari 9.85Frw  hatarimo imisoro, mu gihe umugenagaciro wa Leta yari yavuze ko iyo nzu itagomba kurenza Miliyari 7.53Frw.

 

Dosiye yavuzwemo Ibikomerezwa muri Leta, Minisitiri Amb. Gatete Claver na Amb. Musoni James

Me NGABO Kayijuka wunganira Umunyemari Aloyse RUSIZANA, mu iburanisha ryabaye tariki 18 Kamena 2020, yavuze ko iriya nzu ijya kugurwa ubundi yaguriwe Urwego rw’Iperereza mu Rwanda  (NSS), ngo inama zose zakorwaga habaga harimo ‘Abayobozi ba NSS’ kandi kopi igahabwa Uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. MUSONI James.

Yavuze ko nihabamo gukorera mu mucyo bahamagaza Minisitiri n’abo mu rwego rwa NSS.

Me KAYIJUKA Ngabo icyo gihe yabwiye Urukiko ko amabwiriza yatanzwe na Min GATETE Claver ngo inzu ya RUSIZANA Aloys  igurwe kuko yari yubatse ahantu heza.

Mu kwiregura kwe, RWAKUNDA Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwamutumije gusobanura ibintu, ahageze bamubwira ko afunzwe.

Avuga ko ako kanya yabajijwe ibintu amaze imyaka ibiri avuyemo.

Ati “Nyakubahwa ibyinshi nta nubwo nabyibukaga, ariko icyo navuga ni uko nta makosa nakoze kuko ibyo byose nabikoze mbisabwe na Minisitiri wange (icyo gihe yari Amb. Musoni James). Inama nagiyemo mbisabwe na Minisitiri, njye nta mutungo wa Leta nakoresheje nabi.”

Ababagabo bafungiye kuri Gereza ya Mageragere, icyemezo kibafunga by’agateganyo cyafashwe tariki 23 Kanama 2020. Bafite igihe cyo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Rwakunda Christian hagati yiregura mu rukiko
Umunyemari Rusizana Aloys mu Rukiko yiregura
Iyi nzu yaguzwe asaga miliyari 9,8Frw hatabazwe imisoro mu gihe yari ifite agaciro ka miliyari 7,5Frw

HATANGIMANA Ange Eric & Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW