Karongi: Umugabo w’imyaka 63 yafashwe akekwaho kwica mushiki we w’imyaka 61

webmaster webmaster

Umugabo w’imyaka 63 yavanywe kuri mushikiwe amaze kumwica, byabereye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi amakuru avuga ko intandaro y’ubwicanyi ari amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyaruvumu, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Murambi, ubwo umugabo witwa Twayigire Cyprien w’imyaka 63 yafashwe n’abaturage bamukuye hejuru ya mushiki we Ukurikiyineza Esperance w’imyaka 61 amaze kumwica.

Uyu musaza ngo yari asanzwe atitwara neza.

Amakuru avuga ko bapfaga ibintu bijyanye n’amasambu. Uyu mukecuru w’imyaka 61 umugabo we yarapfuye ajya kuruhira mu rugo rw’aho avuka, ngo musaza we ntiyabyishimiraga.

Uwimana Phanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, yabwiye Umuseke ko bari bavuye mu kabari n’ubwo hagikorwa iperereza, ngo nibwo umugabo yamwishe.

Abaturage bahageze biriya bikiba mu masaha ya saa ine z’ijoro (22h00) bamumukura hejuru avuza induru ko yishe umuntu.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yanize mushiki we ariko akomeza kumukubita yapfuye.

Ubuyobozi bwahageze saa sita z’ijoro (00h00), umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kirinda, ukekwaho biriya yajyanwe kuri Station ya RIB ya Birambo.

Uwimana Phanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, asaba abaturage kujya bataha kare, bakirinda amakimbirane ashingiye ku mitungo no kuyikermurira igihe ahari, asaba abantu kubana mu mahoro kuko iyo bicanye birangira bagiye muri gereza.

- Advertisement -

NGOBOKA Sylvain / UMUSEKE.RW