Kiyovu Sports yiyongereye ku makipe yemerewe gusubukura imyitozo

webmaster webmaster

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye uburenganzira ikipe ya Kiyovu Sports bwo gusubukura imyitozo nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Kiyovu Sports yatangaje ko yemerewe gukora imyitozo

Aganira na UMUSEKE, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko bahawe uburenganzira na Ferwafa bwo gusubukura imyitozo nyuma yo gusanga bujuje ibisabwa.

As Kigali na Police FC ziherutse gusurwa ndetse Komisiyo ishinzwe kugenzura iyubahiriza ry’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 muri Ferwafa isanga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arubahirizwa.

Komisiyo ishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Covid-19 muri Ferwafa imaze iminsi isura amakipe atandukanye ndetse ireba niba azabasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu gihe shampiyona y’ikiciro cya mbere izaba isubukuwe.

Ku mu goroba wo ku wa Kane tariki 1 Mata nibwo As Kigali na Police Fc zahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo na Ferwafa nkuko amakuru agera ku Umuseke abivuga.

Kuri ubu ikipe ya Kiyovu Sports na yo yahawe ubwo burenganzira, ndetse izasubukura imyitozo vuba aha.

Nta tariki irashyirwaho yo kuzasubukuriraho shampiyona bitewe n’uko amakipe yose atarasurwa ngo harebwe uko ahagaze mu bijyanye no kwirinda Covid-19.

Amakuru agera ku UMUSEKE ni uko iyi shampiyona ishobora kuzasubukurwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW