TourDuRwanda2021: Menya amakipe 16 azitabira irushanwa n’imiterere ya ‘Etapes’ zizakinwa

webmaster webmaster

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ryatangaje amakipe agera kuri 16 azitabira irushanwa rya Tour Du Rwanda rizaba muri Gicurasi, 2021.

Tour Du Rwanda izatangira tariki 2 Gicurasi 2021

Isiganwa rizaba ku nshuro ya 13 kuva ryakwemerwa n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI) nk’irushanwa mpuzamahanga.

Tour Du Rwanda y’uyu mwaka wa 2021 izaba hagati ya tariki ya 2- 9 Gicurasi.

Ubu amakipe agera kuri 16 amaze kumenyekana ko azitabira iri rushanwa ryo ku rwego rwa 2.1 (Categorie 2.1)

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Ferwacy amakipe 16 azitabira iri siganwa, azava mu bihugu 12, bizaba bifite amakipe 13 hiyongereyemo amakipe atatu yo mu Rwanda ari yo Team Rwanda, SACA Team ndetse na Team Benediction Ignite.

Mu makipe azaturuka hanze harimo: Israel Start Up Nation yo muri Israel, Total Direct Energie yo mu Bufaransa, Androni Giocattoli yo mu Butaliyani, B&B Hotels p/b KTM yo mu Bufaransa, Team Medellin yo muri Colombia, Tarteletto Isorex yo mu Bubiligi, Wildlife Generation Pro Cycling yo muri Leta zunze ubumwe za America, Team TSG Terengganu yo muri Malaysia, Ikipe y’igihugu ya Ethiopia, ikipe y’igihugu ya Eritrea, ikipe y’igihugu ya Algeria, Team Bike Aid yo mu Budage, Team Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

- Advertisement -

UDUCE TUZAKINWA N’INDEHSYO YATWO :

  1. Agace ka Mbere : Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
  2. Agace ka Kabiri : Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
  3. Agace ka Gatatu : Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
  4. Agace ka Kane : Kimironko – Musanze (ibilometero 123,9)
  5. Agace ka Gatanu : Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
  6. Agace ka Gatandatu : Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
  7. Agace ka Karindwi : Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
  8. Agace ka Munani : Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Tour Du Rwanda y’uyu mwaka kandi, mu minsi 7 yose abasiganwa bose uko bazaba ari 80, bazakoresha km 913,3.

Inzira izaba ari ndende cyane ni agace ka Gatatu ko kuva Nyanza – Gicumbi, aho abasiganwa bazakore km 171.6.

Agace gato kazaba ari km 4,5 ni agace ka Karindwi : Kigali (Nyamirambo) – Mont Kigali.

Umwaka ushize wa 2020, iri rushanwa ryegukanwe n’umunya-Eritrea witwa Natnael Tesfazion yakurikiwe na Mugisha Moise w’Umunyarwanda ubarizwa mu ikipe ya SACA Team.

Natnael Tesfazion wegukanye Tour Du Rwanda 2020
Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW