Kwibuka27: Haraganirwa uko Inzibutso za Jenoside 37 zo muri Rusizi na Nyamasheke zagabanywa

Abayobozi b’utu Turere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bavuga ko hari gahunda ndende yo kugabanya inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri 37 hagasigara nibura 8 zirimo eshatu muri Rusizi n’inzibutso 5 muri Nyamasheke ariko ngo biracyaganirwa n’Inzego bireba.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba mu Karere ka Nyamasheke ruzashyingurwamo imibiri 8, 550 yimuwe nu zindi nzibutso

Ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021 ku munsi wa mbere w’icyunamo, nibwo bariya bayobozi batanze ikiganiro kijyanye n’ibikorwa byo Kwibuka ku inshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bari muri Studio za Country FM ikorera mu Karere ka Rusizi.

Bemeje ko hari gukorwa inyigo yo guhuza inzubutso zikagabanwa zikava ku mubare ziriho zigasigara ari nkeya mu rwego rwo kuzibungabunga mu buryo burambye cyane ko iyo ari nyinshi ubushobozi bw’Akarere hari ubwo bigorana kuzitaho zimwe zikangirika.

Emmanuel Nsigaye Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  w’Akarere ka Rusizi yemeje ko mbere yo guhuza inzibutso, Akarere ka Rusizi kari gafite inzibutso 15  ariko mu rwego rwo kuzigabanya hasigaye inzibutso 7.

Uyu Muyobozi ati “Ariko ubu nk’Akarere turateganya gusigarana inzibutso 3 ari zo, Urwibutso rwa Nyarushishi, Urwibutso rwa Mibilizi n’Urwibutso rwa Kamembe.”

Naho Claudette Mukamana Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage w’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko mu inzibutso 22 zari zihari mu rwego rwo kuzihuza ubu hazasigara inzibutso 15, bikaba bikiganirwaho ku buryo byibura hasigara inzibutso 5.

Emmanuel Nsigaye Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage w’Akarere ka Rusizi na Claudette Mukamana Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage w’Akarere ka Nyamasheke

Aba Bayobozi banavuze ko Akarere ka Rusizi na Nyamasheke hakora ku kiyaga cya Kivu, mu minsi 100 yo Kwibuka bazashyira indabo mu Kivu mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunwamo.

Aba bayobozi bagarutse ku cyerecyezo CNLG yatanze muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside  yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, ivuga ko Akarere kazaba gafite imibiri yabonetse muri uyu mwaka kandi igomba gushyingurwa cyangwa se abantu bashaka gushyira indabo kumva zirimo ababo, Inzego z’Ibanze zisabwa kwita cyane kuri ibyo bikorwa, inasaba ko abantu bazajya muri ibyo bikorwa kubanza kwipimisha Covid-19.

Abayobozi bo muri Rusizi na Nyamasheke bavuze ko abantu bazajya biyishyurira gupimwa Covid-19, keretse abasanzwe bafashwa batishoboye nib o bazishyurirwa n’ubundi.

- Advertisement -

Basabye abantu bazi ahari imibiri gutanga amakuru y’aho iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko iyo udatanze amakuru kandi bizwi neza ko uyu munsi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Uyu mwaka  mu Karere ka Nyamasheke bakuye mu inzibutso zitandukanye imibiri 8,550 irimo 5003 yimuwe mu Rwibutso rwa Kibobogora n’indi 3 547 yimuwe mu Rwibutso rwa Save n’urwa Wimana,  indi 36 yakuwe mu bice bitandukanye bigize Umurenge wa Gihombo.

Iyi mibiri izashyingurwa mu Rwibutso rwa Gashirabwoba, abazitabira icyo gikorwa cyo bazabanza kwipimisha Covid-19 mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu Karere Ka Rusizi uyu mwaka habonetse imibiri mishya 6 izashyingurwa mu Rwibutso rwa Nyarushishi.

Abazitabira iki gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri na bo bazabanza kwipimisha Covid-19.

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage 477,994  bari mu Mirenge 15, naho Akarere ka Rusizi gafite abaturage 483,615.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi mu Karere ka Rusizi ruzashyingurwamo imibiri 6 yabonetse muri uyu mwaka
Urwibutso rwa Gashirabwoba mu Karere ka Nyamasheke

 

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #CountryFM #Nyamasheke #Rusizi #CNLG #Kwibuka27